Green Party arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Green Party) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, arasaba abahinzi kugabanya ifumvire mvaruganda bakoresha, kuko igira ingaruka nyinshi ku buzima.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kuyobora inama y’abanyamuryanyo ba Green Party batuye mu ntara y’Amajyaruguru iherutse kubera mu karere ka Musanze, Dr Habineza, yasobanuye ko ifumbire mvaruganda iteza ibyago birimo kanseri.

Yagize ati: "Ikintu tubakangurira cyane ni ukureba uko twakoresha ifumbire y’imborera. Ibintu byo guhinga bakoresha imvaruganda, yego imvaruganda yeza vuba, ibintu bikaboneka byinshi ariko zigira ingaruka nyinshi zitari nziza ku mubiri wacu. Hari indwara nka Phosphorus bakura mu ruganda, bashyira kuri icyo kirayi, ni ukuvuga ngo iyo uriye icyo kirayi, uba uriya ya fumbire, ni byo biteza izo ndwara zose nka kanseri."

Phosphorus (P) ni ikinyabutabire kiboneka mu mafumbire mvaruganda nka DAP na NPK zifashishwa cyane mu buhinzi bw’ibihingwa bitandukanye mu Rwanda.

Umva iki kiganiro : ISHYAKA RYA DGPR RISHAKA KO ABAGORE BAGIRA IMYANYA 50% AHO KUBA 30 NKUKO BYARI BIRI - YouTube

Source: Dr Habineza arasaba abahinzi kugabanya ifumbire mvaruganda bakoresha (bwiza.com)