Green Party irashaka intebe zirenze 10 mu Nteko Ishinga Amategeko | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irashaka intebe zirenze 10 mu Nteko Ishinga Amategeko

Ku nshuro ya mbere Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, ‘Democratic Green Party’, rigiye kwitabira amatora y’abadepite mu muhigo udasanzwe wo kwegukana imyanya irenze 10 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida w’iri shyaka ryashinzwe mu 2009, Dr Frank Habineza, yabwiye IGIHE ko bageze kure bitegura amatora, aho kuri uyu wa Gatanu basoje gahunda yo gutora abazarihagararira.

Yagize ati “Imyiteguro igeze kure, kuva mu kwa cumi umwaka ushize twatangiye kuzenguraka igihugu dukoresha inama mu turere, bitoramo abazabahagarira mu matora y’abadepite, umugabo n’umugore.”

Yongeraho ko iri shyaka ryongeye gusuzuma manifesto yaryo rizakoresha mu kwiyamamaza, ikazatangazwa muri kongere izaba kuwa 23 Kamena 2018, ari nabwo hazemezwa abakandida bazajya kuri lisiti ntakuka izashyikirizwa Komisiyo y’Amatora.

Ishyaka Green Party rirateganya nibura abakandida 60 ariko bizaterwa n’ababonye ibyangombwa bisabwa n’amategeko nk’icyemezo cy’uko batigeze bakatirwa n’inkiko igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu.

Dr Habineza avuga ko bafite icyizere cyo kwegukana intebe zingana na 20 % mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Yagize ati “Nibura 20 %, ni ukuvuga nibura abadepite barenze 10. Twabonye ubunararibonye nyuma yo kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika kandi ariya yari agoye cyane kubera ko twari duhanganye n’amashyaka icyenda, ubu ntabwo ariko bizaba bimeze.”

Avuga kandi ko abaturage bazabagirira icyizere bitewe n’intego bafite zo guhangana n’ikibazo cy’ubukene, akarengane, ubutabera bwiza kuri buri wese, guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere no kwangiza ibidukikije.

Ishyaka Green Party mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye umwaka ushize ryakunze kugaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari, byatumye rinasaba inguzanyo muri banki kugira ngo agende neza. Kuri iyi nshuro ngo nta gihari kuko abarwanashyaka bamaze iminsi bakusanya imisanzu.

Dr Habineza wiyamamarije kuyobora u Rwanda mu matora yo muri Kanama 2017 akabona amajwi 0.48, ari mu bakandida bazaba bari ku rutonde Green Party izatanga.

Amatora y’abadepite ateganyijwe mu Rwanda ku wa 3 Nzeri 2018, mu gihe Abanyarwanda baba muri Diaspora bazatorera kuri za Ambasade n’ahandi hateganyijwe ku wa 2 Nzeri uyu mwaka.

Source: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/green-party-irashaka-intebe-zirenze-10-mu-nteko-ishinga-amategeko