Green Party iratabariza urubyiruko n’abasaza bacitse ku icumu batishoboye | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party iratabariza urubyiruko n’abasaza bacitse ku icumu batishoboye

Kwibuka 22
Kwibuka 22

Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rirasaba Leta y’u Rwanda n’abandi bireba ko yakongera imbaraga mu kuzamura imibereho y’abacitse ku icumu cyane cyane abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abari mu zabukuru badafite abo kubitaho.

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) ryashyize ahagaragara kuri uyu wa 08 Mata 2016, ryatangaje ko ryifatanyije n’abanyarwanda mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri iri tangazo kandi DGPR yaboneyeho gusaba Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bireba, kongera imbaraga mu gufasha mu buryo bw’isanamitima ndetse no mu bukungu abacitse ku icumu batishoboye cyane cyane hatangwa amazu ndetse n’ibyo kurya.

Iri shyaka kandi risaba ko urubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rwafashwa kwiga ndetse bagahabwa n’amahirwe yo kubona akazi.

DGPR yasabye Leta y’u Rwanda ko hashyirwaho ikigega cyihariye cyo gufasha abacitse ku icumu batagifite intege z’umubiri basigaye ntawe bafite wo kubitaho.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega gishinzwe kwita ku bacitse ku icumu batishoboye FARG, kikaba kibafasha haba mu kurihira amashuri abanyeshuri barokotse Jenoside, kubakira abadafite aho baba, kuvuza abafite uburwayi bukomoka kuri Jenoside n’ibindi bitandukanye n’ubwo hakiri abataragerwaho na bumwe mu ufasha bakeneye.

Source: http://makuruki.rw/KWIBUKA-22/article/Green-Party-iratabariza-abacitse-ku-icumu-batishoboye

Kwibuka 22