Green Party irishimira ko abanyamuryango bayo batagifatwa nk’inyeshyamba | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party irishimira ko abanyamuryango bayo batagifatwa nk’inyeshyamba

Abarwanashyaka muri Biro Politiki
Abarwanashyaka muri Biro Politiki
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ryishimiye ko nyuma yo kugera mu nteko ishinga amategeko, abayobozi b’inzego za Leta zafataga abarwanashyaka babo nk’inyeshyamba zaje kwangiza umutekano wa Leta,bahinduye imyumvire .

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iri Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije n’abarwanashyaka baryo bari muri Biro Politiki, kuri iki Cyumweru Taliki ya 24 Gashyantare 2019, umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi birimo guhabwa agaciro na Leta, ibitekerezo byabo bikakirwa neza nk’andi mashyaka yose,ndetse abanyamuryango babo babanye neza n’inzego zibanze.

Dr Habineza yavuze ko bagitangira iri shyaka mu mwaka wa 2009 bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze bahohoteraga abarwanashyaka babo bakeka ko bashaka guhungabanya umutekano, ariko ubu byahindutse nyuma yo kubona imyanya mu nteko ndetse DGPR isigaye ifatwa nk’umutwe wa politiki ukurikiza amategeko.

Yagize ati “Nyuma yo gutorwa mu nteko ishinga amategeko habaye umwuka mwiza hagati y’abarwanashyaka bacu n’inzego zibanze kuko hirya no hino mu turere abarwanashyaka bacu barahohoterwaga, ariko kuri ubu bakorana neza na ba Meya. Umwuka wabaye mwiza ndetse hirya no hino mu turere bararyakiriye neza.” Dr Habineza yavuze ko mbere y’amatora hari umurwanashyaka wa Green Party witwa Habumugisha Vincent wo mu karere ka Nyamasheke wigeze gufatwa n’inzego za gisirikare akekwaho ko ari inyeshyamba gusa nyuma yo gushikirizwa polisi, basanze nta cyaha afite ndetse ngo ishyaka rya DGPR ryasobanuye neza ko ari umurwanashyaka waryo ararekurwa.

Muri iyi nama abarwanashyaka ba Democratic Green Party bahawe amahugurwa ajyanye n’iby’itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki n’umunyapolitiki ndetse babwirwa uko bagomba kwitwara nk’Abanyarwanda ba nyabo.

Democratic Green Party yungutse abarwanashyaka bashya bagera kuri 200 ndetse yavuze ko bagiye gukomeza kugaragaza ibibazo by’abanyarwanda mu nteko birimo ikibazo cy’ibura ry’amasoko ku bahinzi batandukanye, ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe ndetse no gusaba ko hagabanywa impinduka za hato na hato mu burezi kuko zituma ireme ryabwo rizahara cyane.

Democratic Green Party of Rwanda yavuze ko yifuza ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yakemura ibibazo by’imibanire n’ibihugu by’ibituranyi vuba na bwangu kugira ngo abanyarwanda bongere kubona amasoko hanze y’igihugu.

Source: http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/democratic-green-party-of-rwanda-yishimiye-ko-abanyamuryango-bayo-batagifatwa

Abarwanashyaka muri Biro Politiki