Green Party iritabaza Urukiko Rukuru irega Leta guheza igifaransa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party iritabaza Urukiko Rukuru irega Leta guheza igifaransa

Abayobozi ba DGPR
Abayobozi ba DGPR

Nyuma yuko Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwanze ikirego cy’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party), ko Leta iheza ururimi rw’Igifaransa, iri shyaka riravuga ko ryiteguye gukomereza mu Rukiko Rukuru.

Ku wa 05 Mutarama nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rutazaburanisha uru rubanza iri shyaka riregamo ibigo bya leta rishinja guheza ururimi rw’igifaransa.

Ibigo byarezwe harimo Ikigo cy’Igihugu gitanga Indangamuntu (NIDA) n’igitanga impushya zo gutwara ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda, yo yaregwaga gukura igifaransa ku noti nshya za 2000 na 5000 zasohote mu mpera z’umwaka ushize.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mutarama 2015, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Green Party, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko kuba ikirego cyabo cyanzwe batari bucike intege.

Yagize ati ”Ikirego cyacu bagiteye utwatsi ariko ntago turi burekere aho turi bukomeze tujye mu Rukiko Rukuru kuko ikirego cyacu tugifitiye ibimenyetso kandi ni ibintu bigaragara ko izo ndimi zidakoreshwa kimwe.”

Yakomeje avuga ko Urukiko Rukuru barufitiye icyizere kandi ko yumva ko nta rundi rukiko bazaboherezamo.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko Umwanditsi Mukuru yanze ikirego cya Green Party ashingiye ku ngingo ya 53 y’Itegeko Ngenga No. 03/2012/OL ryo kuwa 12 Kamena 2012, rigena Imiterere n’Imikorere y’Urukiko rw’Ikirenga, yasanze ikirego cya Green Party kidakwiye kwakirwa n’uru Rukiko.

Iyo ngingo igaragaza ko Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha ibirego byerekeranye no kwemeza ko amasezerano mpuzamahanga anyuranyije n’Itegeko Nshinga; ndetse rukanaburanisha ibirego bisaba gukuraho Itegeko Ngenga, itegeko cyangwa itegeko teka kubera ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga, haba kubikuraho byose cyangwa se zimwe mu ngingo zabyo zinyuranije n’Itegeko Nshinga.

Yanditswe kuya 6-01-2015 - Saa 18:50' na Sitio NDOLI

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-iritabaza-urukiko

Abayobozi ba DGPR