Green Party yanenze umuyobozi wa RGB wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yanenze umuyobozi wa RGB wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda

Rwanda Governance Board -RGB
Rwanda Governance Board -RGB

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.

Yagize ati "Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na  Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki idasenya. Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo.

Dr. Frank Habineza yavuze ko uyu muyobozi nasubiramo ayo makosa akwiriye gusabwa kwegura kuko abo mu yandi mashyaka bamufata nka Pasiteri, Padiri cyangwa Imam utagomba kugira aho abogamiye muri politiki ndetse ko imyumvire ye yasubiza igihugu inyuma.

Dr Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party yabwiye Abanyamakurukuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 ko mu byo bari biyemeje nk’ishyaka ubwo biyamamazaga ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, [ no mumatora y'abadepite] harimo gusaba Leta y’u Rwanda kugura amasasu y’ibipapuro kugira ngo bihagarike abicwa barashwe bakekwaho ibyaha.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rivuga ko abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakwiriye guhagarika kurasa  mu cyico ahubwo ko leta y’u Rwanda yagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubica.

Yagize ati "Twasabye y’uko inzego z’Umutekano zajya zihangana ntizirase mu cyico [abakekwaho ibyaha] bakagura amasasu menshi cyane y’ibipapuro. Iryo sasu rirababaza cyane ndetse urirashwe agwa hasi kuko yikanga ko ari isasu rizima arashwe ariko ntabwo upfa.

Iyo aguye hasi icyo ushaka uba wakigezeho nk’ushinzwe umutekano. Ntabwo umuntu yamenya ko bamurashe isasu ry’igipapuro kuko ahita agwa hasi ntashobora guhaguruka uba wamufashe."

Green Party kandi yabwiye Itangazamakuru ko ibyo gufunga umuntu by’agateganyo akamara imyaka muri gereza ataraburanishwa ngo amenye ko ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha bikwiriye gucika.

Iri shyaka rivuga ko rirwanya imitwe ya politiki ikoresha intwaro ryavuze ko leta y’u Rwanda ikwiriye gufunga ibigo bya leta binyuzwamo imfungwa by’agateganyo [transit centers] kuko ngo hari ababivamo baramugaye.

Source: Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu y’ibipapuro (umuryango.rw)

P.S: [ re-arranged]

Rwanda Governance Board -RGB