Green Party yasabye Perezida Kagame kudasinya Itegeko ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yasabye Perezida Kagame kudasinya Itegeko ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Dr.Frank Habineza
Dr.Frank Habineza

Ishyaka ‘The Democratic Green Party of Rwanda’, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ryasabye Perezida Kagame kudasinya itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe guhindura Itegeko Nshinga mbere y’uko umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga utangazwa.

Iri shyaka rivuga ko arisinye byateza ikibazo mu bijyanye n’amategeko mu gihe ikirego cyaryo kijyanye no kudahindura Itegeko Nshinga kikiri mu Rukiko rw’Ikirenga, umwanzuro ukaba uzafatwa ku itariki ya 9 Nzeli 2015.

Green Party isabye ibi nyuma y’uko Kuwa 27 Kanama 2015, Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rishyiraho Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, umuyobozi wa Green Party mu Rwanda, Dr.Frank Habineza yavuze ko basabye ibi mbere y’uko uyu mushinga w’itegeko usinywa na Perezida wa Repubulika ugasohoka mu Igazeti ya Leta nk’itegeko.

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame yemeje uyu mushinga mbere y’uko umwanzuro w’urubanza ruri mu rukiko rw’ikirenga utangazwa, yaba agaragaje ko uru rukiko nta gaciro rufite.

Yagize ati “Abikoze byaba bibangamye cyane mu gihe hakiri urubanza mu rukiko rw’ikirenga rubuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa. Icyo gihe yaba agaragaje ko Urukiko rw’Ikirenga nta gaciro rufite.’’

Uwo muyobozi w’Ishyaka Green Party Rwanda yizeye ko Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bamwoherereje Kuwa 28 Kanama 2015 bakoresheje ikoranabuhanga bamusaba kudasinya iri tegeko, agategereza umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu rubanza ishyaka Green Party ryarezemo Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ikirenga, risaba urukiko ibi bikurikira:

Gutegeka Inteko Ishinga Amategeko kudahindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga;

Kwemeza ko nta referendumu ikenewe ku bifuza ko havugururwa umubare wa manda; Kwemeza ko ingingo y’193 itemera ivugururwa ry’ingingo y’101 ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’igihugu;

Kwemeza ko ingingo y’101 ari ntayegayezwa ikaba idashobora guhindurwa na referendumu;

Kwemeza ko manda y’umukuru w’igihugu ivugwa mu ngingo y’193 ntaho ihuriye n’umubare wa manda ashobora gutorerwa, ko ahubwo ivuga ku ndeshyo (imyaka igize iyo manda) ari yo ubu iri ku myaka irindwi, ariko ikaba ishobora kugabanywa cyangwa kongerwa;

Gusobanura byimbitse, ingingo y’101 n’iy’193 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Umwanzuro kuri uru rubanza uzafatwa kuwa 9 Nzeli 2015.

Ishyaka "Democratic Green Party” ryemerewe gukorera mu Rwanda nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kuwa 9 Kanama 2013, ryemerwa mu ihuriro ry’Imitwe ya Politiki kuwa 3 Mata 2014 ariko rikaba ryarashinzwe kuwa 14 Kanama 2009.

 Source: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/green-party-yasabye-kagame-kudasinya-itegeko-rishyiraho-komisiyo-yo-kuvugurura   
Dr.Frank Habineza