Green Party yiteguye kubahiriza 100% itegeko rishya rigenga amashyaka | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Green Party yiteguye kubahiriza 100% itegeko rishya rigenga amashyaka

Itegeko rigenga amashyaka n’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2013 ryavuguruwe mu mwaka wa 2018, ryongerera amashyaka ububasha bumwe na bumwe, ariko riyaka n’ubundi bubasha bunyuranye.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe Ishyaka Riharanmira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryahaye abanyamakuryango baryo bagize Biro Politique yaguye, basobanuriwe byimbitse iby’iri tegeko, cyane cyane impinduka zirikubiyemo.

Depite Dr Frank Habineza uyobora Green Party yavuze ko atari byinshi byahindutse mu itegeko, ko ariko uko biri kose bazabyubahiriza nk’uko riri. Mu byo yavuze bishimiye, harimo no kuba Leta hari impano izajya igenera ku mwaka imitwe ya politiki yemewe mu gihugu.

Mu bindi bibazo yabajijwe, Dr Frank Habineza yavuze ko inteko rusange yanagombaga gutora abakomiseri, kuko abasanzwe barangije manda yabo, kandi hakaba n’impinduka nke zabayeho nyuma yo kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Dr Farnk Habineza yavuze ko aya matora y’abakomiseri atabashije gukorwa, kuko munama hari harimo abatagomba gutora hari nabandi bagomba gutora batatumiwe, kandi ko no mu ishyaka imbere ubwabo bubahiriza demokarasi n’amategeko.

Dr Frank Habineza yavuze ko ubu Ishyaka rihagaze neza, kandi ko abanyamuryango babo batagitotezwa cyangwa ngo baburabuzwe nka mbere , batarabona imyanya mu nteko. Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Hon. Ntezimana Jean Claude yatangarije abanyamakuru ko yishimira ko mu nteko batanga ibitekerezo kandi bikumvwa, ko nubwo bari muri opposition bitabuza ibitekerezo byabo kwakirwa no kuganirwaho, kimwe n’iby’abandi bose.

 

Source: https://bwiza.com/2019/02/25/green-party-yiteguye-kubahiriza-100-itegeko-rishya-rigenga-amashyaka/