Gusangira ubutegetsi bigabanya imyuka mibi-Dr.Frank Habineza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Gusangira ubutegetsi bigabanya imyuka mibi-Dr.Frank Habineza

Mu nama nyunguranabitekerezo ku mavugurura yifuzwa mu bijyanye n’amatora (Dialogue Meeting on Electroral Reforms in Rwanda ) yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 22 Gicurasi 2021, ihuje abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda). Umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yavuze ko gusangira ubutegetsi bigabanya imyuka mibi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Dr Frank Habineza , yavuze ko batangije inama (Dialogue) ijyanye n’amatora mu Rwanda, harimo kureba ibyanozwa mu matora yegereje y’inzego zibanze ndetse no mu myaka iri imbere ubwo hazaba hari amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu.

Yavuze ko harebwaga icyanozwa kugirango amatora yose azajye aba hashingiwe ku mitwe ya politike aho kuba hari abiyamaza ku giti cyabo nyuma bakaza kugaragara bafite amashyaka bahagarariye runaka. Yongeyeho ko kandi n’umubare w’abadepite mu nteko ukwiye kwiyongera maze Abanyarwanda bakaba bahagararirwa neza .

Yagarutse no ku ngingo ya 62 ijyanye n’isaranganya ry’ubutegetsi kuko babona ikwiye itegeko ryihariye mu kugena uko amashyaka agabana imyanya. Avuga kandi ko umubare w’abadepite ubu ushingira ku itegeko ryakozwe muri 2003 nyamara harabayeho ubwiyongere bw’abaturage, bigaragaza ko abaturage badahagarariwe uko bikwiye ugereranyije ni igihe itegeko ryagiriyeho. Bityo bakaba babona ko n’ikibazo cy’ubushobozi kidakwiye kuba imbogamizi kuko n’abasoreshwaga icyo gihe ubu bikubye n’ingengo y’imali y’igihugu yikubye inshuro nyinshi.

Agira ati “itegeko shinga ryemera ko habaho gusangira ubutegetsi bushingiye ku mitwe ya politike , bikwiye kumanuka bikagera no hasi mu nzego z’ibanze no kugera ku turere bishingiye noneho ku itegeko. “

Yakomeje avuga ko mu gusangira ubutegetsi kw’amashyaka no kuba mu nzego zose z’ubuyobozi , abaturage bazabasha no guhagararirwa uko bikwiye. Kuba kandi imitwe ya politike yasangira ubutegetsi uko bikwiye ngo bizagabanya imyuka mibi , kuko mu bintu byajyanye u Rwanda ahabi ari uko habayeho imyuka mibi yo kugundira ubutegetsi.

Frank Habineza agira ati “Habayeho imyuka mibi y’abagundira ubutegetsi havamo ubwicanyi havamo na Jenoside, ni ukuvuga ngo iyo abantu, abanyapolitike babashije gusangira ubutegetsi bigabanya imyuka mibi, bigabanya intambara ndetse bikabaha amajyambere arambye n’umutekano urambye ku gihugu.”

“ Umva nicyo kintu nyamukuru cyane, kuko hari abavuga ngo demokarasi irahenze, none se intambara ntabwo ihenze? Ntabwo demokarasi ihenze, hari n’ibindi bihenze”

Green Party itangaje ibi nyuma y’aho mu minsi yashize humvikanye ubusabe bwayo bwasabaga ko nayo yashyirwa muri Guverinoma y’u Rwanda ikaba yagira Minisitiri cyangwa umuyobozi w’ikigo runaka. Aha umuyobozi w’iri shyaka yatangarije Bwiza.com na Bwiza Tv ko banyotewe no kugira imyanya muri Leta.

Source: Bwiza.Com: Gusangira ubutegetsi bigabanya imyuka mibi - Frank Habineza - Bwiza.com

Gusangira ubutegetsi bigabanya imyuka mibi - Frank Habineza - YouTube

https://www.youtube.com/watch?v=48LF6ko9bLg