Hakemanzwe ububasha bw’Urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza ku Itegeko Nshinga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Hakemanzwe ububasha bw’Urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza ku Itegeko Nshinga

Ububasha bw’urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza rwerekeye kurengera Itegeko Nshinga, ni cyo cyaburanyweho ku munsi wa mbere w’iburanisha ry’Urubanza ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) riregamo Leta y’u Rwanda.

Mu gitondo cy’uyu wa 29 Nyakanga 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urubanza Ishyaka DGPR riregamo Leta y’u Rwanda, rinasaba ihagarikwa ry’ibikorwa byose bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Umucamanza Prof.Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangiye asoma ibirego bya DGPR.

Iryoshakya (DGPR) ryahawe umwanya, risobanurira Urukiko ko impamvu ikirego cyaryo cyashyikirijwe urukiko rw’Ikirenga, ari uko nta rukiko rwihariye rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu Rwanda, ubwo bubasha bukaba bufitwe na Perezida wa Repubulika.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 98 y’Itegeko Nshinga, igihe Perezida wa Repubulika arihonyoye ubwe, aburanishwa n’Urukiko rw’ikirenga, bityo akaba ari yo mpamvu rwaregewe nyuma yo kubona abagize Guverinoma barihonyora bakanabishishikariza abaturage.

Aha iri shyaka ryavuze ko ibimenyetso bishingirwaho ari amajwi n’amashisho byafashwe abaminisitiri, abadepite, n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagaragaza ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 yavugururwa bakanabishishikariza abaturage mu nama bakora.

Leta yavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rudafite ububasha bwo guhagarika ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Hakemanzwe ububasha bw’Urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza ku Itegeko Nshinga

Ububasha bw’urukiko rw’ikirenga bwo kuburanisha urubanza rwerekeye kurengera Itegeko Nshinga, ni cyo cyaburanyweho ku munsi wa mbere w’iburanisha ry’Urubanza ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) riregamo Leta y’u Rwanda. Mu gitondo cy’uyu wa 29 Nyakanga 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urubanza Ishyaka DGPR riregamo Leta y’u Rwanda, rinasaba ihagarikwa ry’ibikorwa byose bigamije kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ubwo iburanisha ryatangiraga, Umucamanza Prof.Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangiye asoma ibirego bya DGPR.

Iryoshakya (DGPR) ryahawe umwanya, risobanurira Urukiko ko impamvu ikirego cyaryo cyashyikirijwe urukiko rw’Ikirenga, ari uko nta rukiko rwihariye rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga mu Rwanda, ubwo bubasha bukaba bufitwe na Perezida wa Repubulika.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 98 y’Itegeko Nshinga, igihe Perezida wa Repubulika arihonyoye ubwe, aburanishwa n’Urukiko rw’ikirenga, bityo akaba ari yo mpamvu rwaregewe nyuma yo kubona abagize Guverinoma barihonyora bakanabishishikariza abaturage.

Aha iri shyaka ryavuze ko ibimenyetso bishingirwaho ari amajwi n’amashisho byafashwe abaminisitiri, abadepite, n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bagaragaza ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 yavugururwa bakanabishishikariza abaturage mu nama bakora.

Me Rubango Epimaque, umwe muri batatu baburanira Leta y’u Rwanda babwiye urukiko ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, ko uwatanze ikirego (DGPR) yagombaga kubanza kunyura mu bagize Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Itegeko ribiteganya, Urukiko rw’Ikirenga rukaza nk’umujyanama.

Aha Frank Habineza Umuyobozi wa DGPR, yavuze ko begereye Inteko Ishinga Amategeko ariko hakaba habayemo kubogama mu kwakira ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, aho abazanaga ibishyigikiye ko rivugururwa bakirwaga n’abayobozi, ariko DGPR yo ntiyanakirwe nibura n’umuto mu badepite.

Yakomeje asobanura ko batongeye kugana Inteko Ishinga Amategeko, kuko harimo umwe mu bayigize wavugiye ku karubanda, ko abatemera ko Itegeko Nshinga rivugururwa ari ibigarasha, abandi bakagaragaza ko ubwo busabe (bwa DGPR) nta shingiro bufite.

Me Mukamusoni hamwe n'abayobozi ba DGPR barangajwe imbere na Dr.Frank habineza

Ikindi kimenyetso kigaragaza kubogama, ni uburyo abadepite bafatanyije n’abaturage gucinya akadiho nyuma yo kwemeza ishingiro ry’ubusabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ababuranira Leta bagaragarije Urukiko ko nta n’impamvu ihari yaba yaratumye Leta iregwa kuko nta cyaha ifite.

Aha Me Antoinette Mukamusoni yasobanuye ko Leta ari yarezwe bitewe n’uko kuvugurura Itegeko Nshinga byatangijwe n’abanyamategeko n’abayobozi mu nzego zo hejuru, abaturage babisamira hejuru aka wa “mwera uturutse i bukuru”.

Ahereye kuri ibyo, yifashishije ingero zo mu zindi nkiko, maze asaba Urukiko rw’Ikirenga ko mu gihe yasanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha urwo rubanza, yabayobora ahakwiye ho gutanga icyo kirego.

Yasabye kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rwagira inama Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igahagarika ibikorwa byose birimo gukorwa bigamije ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, kuko iri tegeko ari ntayegayezwa.

Nyuma yo kumva ibivugwa n’ababuranyi bose, Urukiko rwanzuye ko hagiye gusuzumwa ububasha bwa rwo mu kuburanisha urwo rubanza, rutangaza ko umwanzuro uzasomwa ku itariki ya 9 Nzeri 2015 saa tatu.

Muri urwo rubanza, Green Party isaba Urukiko rw’Ikirenga ibi bikurikira:

Gutegeka Inteko Ishinga Amategeko kudahindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga; Kwemeza ko nta referendumu ikenewe ku bifuza ko havugururwa umubare wa manda; Kwemeza ko ingingo y’193 itemera ivugururwa ry’ingingo y’101 ivuga ku mubare wa manda z’Umukuru w’igihugu; Kwemeza ko ingingo y’101 ari ntayegayezwa ikaba idashobora guhindurwa na referendumu; Kwemeza ko manda y’umukuru w’igihugu ivugwa mu ngingo y’193 ntaho ihuriye n’umubare wa manda ashobora gutorerwa, ko ahubwo ivuga ku ndeshyo (imyaka igize iyo manda) ari yo ubu iri ku myaka irindwi, ariko ikaba ishobora kugabanywa cyangwa kongerwa; Gusobanura byimbitse, ingingo y’101 n’iy’193 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakemanzwe-ububasha-bw-urukiko-rw