IMIKORANIRE YA PSD NA FPR, OPOZISIYO YA BARINGA, UMUKANDIDA UDAFITE AHO ABARIZWA | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

IMIKORANIRE YA PSD NA FPR, OPOZISIYO YA BARINGA, UMUKANDIDA UDAFITE AHO ABARIZWA

Urubuga ngishwanama rw’amashyaka atavuga rumwe na leta mu rwanda(CCP)

ITANGAZO : IMIKORANIRE YA PSD NA FPR, OPOZISIYO YA BARINGA, UMUKANDIDA UDAFITE AHO ABARIZWA.

Urubuga Ngishwanama rw’Amashyaka Atavuga Rumwe na Leta mu Rwanda ruhuriza hamwe : FDU-INKINGI, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) na PS-IMBERAKURI, rubabajwe cyane n’ingamba nshya za FPR zo gushyira ku ruhande amashyaka nyakuri atavuga rumwe nayo, igakoresha amashyaka yakoranye nayo mu gihe cy’imyaka 16 nka oposisiyo ya politiki.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike Perezida KAGAME asabiye mu ruhame -muri kimwe mu biganiro ajya agirana n’abanyamakuru cyabaye muri Mata 2010- abwira P.L. na P.S.D. ko bakwiye gutangira kujya basaba urubuga rwa politiki nk’uko amashyaka atavuga rumwe na Leta ajya arusaba.

Dr. Jean Damascène NTAWUKURIRYAYO, Uwungirije Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, ntashobora gupigana no guhangana na Perezida KAGAME na FPR mu matora agiye kuza muri Kanama 2010.

Dr. Jean Damascène NTAWUKURIRYAYO, yari Minisitiri w’Ubuzima kandi Ishyaka rye PSD ryakoranye igihe kirekire na FPR uhereye mu 1994, no mu matora ya 2003 PSD yashyigikiye umukandida wa FPR. Perezida wa PSD, Dr. Vincent BIRUTA, yigeze kuba Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yaho kugeza n’ubu aza kuba Umukuru wa Sena y’u Rwanda, arirwo rwego rwa kabiri rukuru rw’igihugu, rukaba n’urwa kabiri mu ikurikirana ry’inzego, ukurikije ITEGEKO NSHINGA ry’ u Rwanda. Ikindi kandi n’uko Umukuru wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko atari kure cyane y’inzego zo hejuru zifatirwamo ibyemezo muri iki gihugu.

Gahunda yafashwe yamaze kumenyekana : mu gihe gikwiye, umukandida wibereye aho azasaba abamushyigikiye gutora usanzwe ari ku butegetsi.

Birasobanutse cyane ko PSD irimo gukorera mu nyungu za FPR, ikaba ikorera mu kwaha kwayo kandi ko itigeze yitandukanya nayo ngo ikore nk’ishyaka ritavuga rumwe na Leta kuva mu 1994. Ibyinjiyemo gusa kugirango iherekeze FPR kandi iyiheshe icyizere, hanyuma bifashe no guhuma amaso imiryango mpuzamahanga, maze amatora azagaragare nk’aho ari mu mucyo no mu bwisanzure.

Urubuga Ngishwanama rw’Amashyaka Atavuga Rumwe na Leta mu Rwanda (CCP) ruramagana cyane izi ngamba nshya za FPR zo gushyira ku ruhande amashyaka nyayo atavuga rumwe nayo, ikikoranira n’ayarasanzwe akorera mu kwaha kwayo : PL na PSD, nk’amashyaka yafashe gahunda nshya yo kutavuga rumwe nayo.

PSD na PL nta na rimwe zigeze zihagarara ku mugaragaro ngo zivuguruze ubutegetsi bwa FPR, ntizigeze zamagana akarengane FPR ikorera abaturage, ntizigeze zihangana na FPR mu nzira yo kuzana demokarasi mu gihugu, igihe cyose zamaze zari zibereye mu mudendezo hamwe na FPR, kandi buri gihe zashyigikiraga ibikorwa byose bya FPR, nta kunenga na rimwe byigeze bibaho ku mugaragaro.

Amatora atagaragaramo uruhare rw’abatavuga rumwe na Leta n’ayo gupfusha ubusa umutungo w’igihugu n’igihe.

Turongera gusaba ubwisanzure buhagije mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2010 ; agaciro k’imyanzuro y’amatora kazakomeza kuba ikibazo gikomeye igihe cyose abatavuga rumwe na Leta bazakomeza guhezwa.

Turongera kandi gusaba ko Guverinoma y’u Rwanda yakwemera amashyaka atavuga rumwe nayo : FDU-INKINGI n’Isyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party), nta yandi mananiza.

Bikorewe i Kigali, kuwa 24 Gicurasi 2010.

Bishyizweho umukono na :

Ms. Victoire INGABIRE UMUHOZA

Umuyobozi wa FDU-INKINGI

Mr. Frank HABINEZA

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda

Me. Bernard NTAGANDA

Umuyobozi wa PS-IMBERAKURI