IMYUMVIRE YACU : Ku Ngengabitekerezo ya Jenoside, ku byaha byibasiye inyoko-muntu, ku biregwa Mme Victoire INGABIRE, Me. Bernard NTAGANDA no ku ifungwa rya Prof. Peter ERLINDER | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

IMYUMVIRE YACU : Ku Ngengabitekerezo ya Jenoside, ku byaha byibasiye inyoko-muntu, ku biregwa Mme Victoire INGABIRE, Me. Bernard NTAGANDA no ku ifungwa rya Prof. Peter ERLINDER

Urebye politiki iriho, uko abantu babanye n’impumeko y’umutekano, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryifuje gushyira ahagaragara imyumvire yaryo ku Ngengabitekerezo ya Jenoside, Ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ifungwa ry’umunyamategeko w’umunyamerika Prof Peter ERLINDER no ku biregwa Mme Victoire INGABIRE na Me. Bernard NTAGANDA, abayobozi bagenzi bacu, bakaba n’abanyamuryango b’Inama Ngishwanama Ihoraho y’ amashyaka atavuga rumwe na leta mu Rwanda.

Ingengabitekerezo ya Jenoside :

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryemera rwose ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyatangiye kera mu myaka ya 1950 nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami, bigakomeza biganisha kuri jenoside y’Abatutsi yo mu 1994. Iyi ngengabitekerezo ya jenoside ni ibikorwa, amagambo n’imigambi yo kurimbura abavandimwe b’abanyarwanda, ariko kuva mu 1994, jenoside ikiri mu mitwe yacu, iyi jenoside yibasiye Abatutsi kurusha abandi bantu abaribo bose.

Turamagana byimazeyo uwariwe wese waba afite imigambi yo gusubiza inyuma igihugu, mu bihe nk’ibya jenoside yo mu 1994.

Twemera ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ryari rikwiye gusobanuka neza, rikagororwa ku buryo nta wajya aryitwaza mu kuniga ibitekerezo bya politiki no gucecekesha abantu avuga ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside. Ibi byazagabanya icyizere itegeko-nshinga ryatagaga ku bwisanzure mu mvugo.

Ibyaha byibasiye inyoko-muntu :

Mu gihe cy’itsembabwoko bw’abatutsi ryo mu 1994, ubutegetsi bwariho bwibasiye abandi banyapolitiki baturukaga mu bundi bwoko. Abandi baturage benshi b’abahutu barishwe. Inyeshyamba z’Inkotanyi (RPF/A) barwanaga n’abasirikari ba guverinoma. Bamwe mu basirikari b’Inkotanyi bishe abasivile b’inzirakarengane, ariko FPR inkotanyi nta mugambi yari ifite wo kwica ABAHUTU. Abasirikari ba RPA bishe abantu babaziza ubusa bahanishijwe ibihano bikaze kandi ibimenyetso bimwe na bimwe birahari. Birashoboka ko bose baba batarahanwe. Icyo gihe, iperereza ryakorwa, abo icyaha kigaragayeho bagahanwa.

Ishyaka Riharanira demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rizashyiraho “Komisiyo y’Ukuri n’Ubutabera“ izafasha gukemura iki kibazo, ikagaragaza ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.

Tuzashyiraho kandi Urubuga rw’ibiganiro mu Banyarwanda (National Rwandan Dialogue), rukazahuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga kugirango turebe urwanda rwabona igisubizo kirambye, aho Abanyarwanda bazaba bafite ubutabera, amahoro n’umudendezo.

Twemera ko abantu bose bakoze itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyoko-muntu bakwiye guhanwa kandi uko tuvuga ngo : “Ntibizongere ukundi” koko, ntibizongere.

Ikibazo cya FDLR, ni ikibazo cya politiki. Ntigikwiye gukemuzwa imbaraga za gisirikari, gikeneye ibisubizo bya politiki, kandi Green Party irabifite, ikaba yabibona ikoresheje amahame yayo, ariyo : Kwimakaza umuco w’amahoro, Ubutabera mu mibanire y’abantu, Demokarasi ihuriweho n’abanyarwanda bose, Kubahana mu bitekerezo binyuranye, Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, iterambere rirambye n’ubumenyi buhagije mu kwita no mu kurengera ibidukikije.

IBIREGO KU BANYAPOLITIKI BATAVUGA RUMWE NA LETA Y’u RWANDA

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA uyoboye FDU-INKINGI

Gushyinza no gufunga Mme Victoire INGABIRE, nta kibazo cya politiki na kimwe bizakemura. Gusa, bizashyushya politiki. Igihugu cyisanzuye hamwe n’impaka rusange ku bibazo bireba abaturage nicyo gisubizo cyiza cyonyine kandi kikaba n’inzira yo kugera ku Rwanda rutemba amata n’ubuki.

Iterabwoba muro politiki, gufungwa, guhungisha abantu ku ngufu, ibi bisubizo byose nta cyizere cy’ejo hazaza heza bitanga ku rwanda. Gufunga urubuga rwa politiki ntibizahata imitima y’Abanyarwanda gukunda no kujya muri FPR. Baziga gusa kuba abahanga mu buryarya, kandi ibi ni bibi cyane kuri ejo hazaza h’iki gihugu cy’u Rwanda.

FDU-INKINGI ntikwiye kubuzwa uburenganzira bwayo bwo kubaho, kuva abanyamuryango bayo bose batarashinjwe cyangwa ngo bafungwe n’ibyaha runaka.

Me Bernard NTAGANDA uyoboye PS-IMBERAKURI

Twemera cyane ko ariwe muyobozi w’ukuri kandi akaba na Perezida wa PS-IMBERAKURI. Ibindi byaba binyuranye n’uko kuri byaba ari nko kwiganirira cyangwa umukino w’ababa bafite inyungu mu kwigarurira ubuyobozi.

Guverinoma y’u Rwanda yari ikwiye kwiga kutabogama igahagarika kwivanga mu mibereho y’andi mashyaka kandi igakurikiza inzira zose zigenwa n’amategeko, aho guteza imbere amacakubiri mu mashyaka atavuga rumwe nayo, hanyuma ikaboneraho kuvuga ko ayo mashyaka ariyo afite ibibazo mu nzego zayo.

Twamaganye bikomeye iyo myitwarire, dukwiye kuvana isomo ku byabaye mu bihe bya 1990, aho guverinoma yari iriho yatangiye kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe nayo, nyuma ikajya ivuga ko ayo mashyaka ataravugaga rumwe nayo ko ariyo asubiranamo ubwayo. Amateka atubwira ko, nyuma, ibi byaje kugora igihugu cyane.

Leta iyobowe na RPF, turayihamagarira gukura isomo mu mateka, ikirinda imyitwarire iyo ariyo yose yayiganisha mu guteza impagarara mu mashyaka atavuga rumwe nayo. RPF niyo yazabyishyura ku buryo buremereye.

Turahamagarira Poilsi y’Igihugu gukora ipererza ku buryo bwuzuye kandi igahana abateguye ubugizi bwa nabi, bagatera MUKABUNANI Christine.

RPF ikwiye kwibuka igihe yahamagariraga Leta y’u Rwanda mu myaka ya 1990 guhagarika imyitwarire mibi yayo, ntisubize, ko ibi byahenze igihugu cyane, bikagiteza kubura ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni. Ubwo rero RPF ntiyari ikwiriye kuvunira ibiti mu matwi.

UMUNYAMATEGEKO W’UMUNYAMERIKA Peter ERLINDER :

Mbere na mbere, turibaza impamvu Guverinoma y’u Rwanda yemereye prof. Peter ERLINDER kwinjira mu gihugu niba bari bazi neza ko yahakanaga jenoside. Turongera tukibaza mpamvu ki batamushubije iwabo aho kujya kumufatira muri hoteri yari arimo i Kigali.

Imiryango mpuzamahanga muri iki gihe yari ikwiriye kwerekana umubano ifitanye n’abanyarwanda, igasaba guverinoma y’u Rwanda kubahiriza amategeko yishyiriyeho, nibura ikaba yayubaha kubera inkunga ikomeye yayiteye.

Turamagana bikomeye iri fungwa, tukaba dusaba ko yafungurwa bidatinze. N’ubwo u Rwanda ari igihugu cyigenga kandi kigashaka kwereka imiryango mpuzamahaga ko gishoboye kurangiza inshingano zacyo, byongeye kikaba nta nama iturutse hanze gikeneye, amategeko mpuzamahanga yari akwiriye kubahirizwa muri iki kibazo.

Ishyaka Riharanira demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ni Ishyaka ‘generation’ nshya, twarenze ibibazo by’amoko n’ibijyanye nayo. Ntabwo turi abacakara b’amateka y’ingengabitekerezo ya politiki iyo ariyo yose igihugu chyakiyemo. Dufite gahunda n’ibitekerezo bishya ku Rwanda. Imyumvire yacu niyo yonyine ikwiriye gushyirwa imbere kurusha amacakubiri ayo ariyo yose muri politiki kandi ni imyumvire yizeza igihugu cy’amahoro n’ ubutabera birambye. Abanyawanda bose tubafata nk’abere imbere y’amategeko kugeza igihe bahamwa n’icyaha. Igihe nikigera, rwose ntimuzashidikanye gudutora, turi umwimerere. Turi umusingi w’u Rwanda rushya.

Bikorewe i Kigali, kuwa 3 KAMENA 2010

Frank HABINEZA

Perezida Fondateur w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda