Inama hagati ya MINALOC na Green Party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Inama hagati ya MINALOC na Green Party

None, kuwa gatatu, taliki ya 24/03/2010, abayobozi b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ar ibo Bwana Frank HABINEZA (Umuyobozi mukuru w’agateganyo) na Bwana Charles KABANDA (Umunyamabanga mukuru w’agateganyo) bahuye n’Intumwa za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere Rusange n’Imibereho myiza y’Abaturage (MINALOC) aribo Bwana Fred MUFURUKI (Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza na Bwana Oswald BURASANZWE (Umuyobozi ushinzwe amategeko).

Mu biganiro byamaze hafi amasaha abiri, aba bayobozi baganiraga ku bibazo byerekeranye n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda).

Abahagarariy e impande zombi bigiye hamwe icyakorwa kugi r a ngo inzitizi Ishyaka ryahuye nazo mu nzira yo kubona i byangombwa zivanweho maze Ish y aka rishobore gukorera ku mugaragaro nk’uko impande zombi zibyifuza.

Haganiriwe ibintu byinshi, muri by o harimo : ibibazo byabaye mu nama ya Democra tic Green Party yo ku wa 30 Ukwakira 2009, ikibazo cyo gushaka icyemezo cya Polisi cyasabwe n’ A k a r er e ka Gasabo n’igisubizo cyatanzwe na Polisi y’igihugu gihamya inshingano za Polisi y’igihugu mu kurinda abaturage n’ibyabo.

Impande zombi zemeranije ko inama izakurikira impande zombi zizafatira hamwe ingamba zatuma inama y’Ishyaka rya Gree n Pa rty iba mu mahoro n’it uze.

Ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda burashimira byimazeyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuba yatumije iyo nama. Turifuza gushimangira koiyi ari inzira nziza yo gukemura ibibazo mu mahoro kandi turizera ko iyo nzira itazasubira inyuma, ahubwo ikaba ariyo igiye kujya ituranga ku rwego rwa buri munsi kugirango turusheho kubaka igihugu cyiza.

Bikorewe i Kigali, kuwa 24/03/2010

Frank HABINEZA

Umuyobozi w’agateganyo wa Democratic Green Party of Rwanda

Soma itangazo ry’umwimerere