Ishyaka DGPR Risaba ko Imibereho Myiza y'Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi yakwongerwamo Imbaraga | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka DGPR Risaba ko Imibereho Myiza y'Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi yakwongerwamo Imbaraga

DGPR Barner
DGPR Barner

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku ncuro ya makumyabiri genocide yakorewe abatutsi, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije Mu Rwanda ryifatanije n’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ishyaka DGPR riboneyeho umwanya wo gusaba Leta yu Rwanda ko mugihe twibuka kuri iyi ncuro ya makumyabiri ko bikwiriye kugendana no gufasha abarokotse kuko bigaragara ko hakiriho ibibazo by’ abarokotse badafite aho baba, abadafite ibyo kurya ndetse abandi ntibafite uburyo bwo kwiga.

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda gushyira ingufu mugufasha incike mukubabonera aho kuba heza ndetse n’ibibatunga bya buri munsi. Turasaba Leta yu Rwanda ko ya shyiraho ikigega cyangwa umushinga wita kubakuze mu nzego z’ibanze.

Ishyaka na none nyuma yo kwemererwa gukorera mu Rwanda, rizifatanya n’abarokotse ribasura ndetse ritanga n’ubufasha butandukanye, muri iki gihe cyo kwibuka.

Bikorewe i kigali, ku wa 01/4/2014

 

Dr.Frank HABINEZA

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka DGPR

DGPR Barner