Ishyaka Green Party rigeze he riha abaturage ibyo ryabasezeranyaga ryiyamamaza? | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party rigeze he riha abaturage ibyo ryabasezeranyaga ryiyamamaza?

UMUBAVU waganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Depite Ntezimana Jean Claude agaruka byimbitse kubyo bagiye biyemeza kimwe n’ibyo bagiye bemerera abaturage bageze babishyira mu bikorwa.

Ishyaka Ishyaka Green Party si rishya mu matwi y’abantu kuko ubu ryicaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude.

Dr Habineza Frank kuri ubu ni Umudepite ubarizwa muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage aho ari Visi-Perezida wayo mu gihe mugenzi we Ntezimana Jean Claude we akorera muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).

Aba binjiye mu Nteko y’u Rwanda nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma yuko babonye amajwi 5% mu matora abemerera kubonamo intebe.

Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.

Mu kiganiro kirambuye UMUBAVU wagiranye n’Umunyamabanga wa Green Party akanaba Umudepite mu Nteko y’u Rwanda, Ntezimana Jean Claude yagarutse ku byo bamaze kugeraho n’icyo bari gukora by’umwihariko avuga ko kuba ngo batarabashije gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017, bitoroshye kuba ibyo basezeranyije abaturage birimo nko kubasubiza ubutaka bwabo nka gakondo yabo byageraho ijana ku ijana (100%).

Kuri ibi Depite Ntezimana yagize ati "Hari byinshi cyane twasezeranyije abaturage ni byo, hariho bimwe ndetse mu byo twavuze nubwo tuta...kuko twatangiye muri 2017 twiyamamaza ku mwanya Perezida wa Repubulika, nibwo twashoboye gusohora Manifesto dutangaza ibyo tuzakorera abaturage nibaramuka badutoye, nkuko rero mwabibonye ntabwo badutoye".

Avuga ko kuba abaturage batarabatoye ngo bayobore igihugu, n’ibyo babasezeranyije bitagerwaho 100%, ati "Kuba rero bataradutoye kuba twayobora igihugu, bivuze nyine ko n’ibyo twasezeranyije ijana ku ijana bitashoboka ko bigerwaho".

Ngo ntibacitse intege nyuma yo gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu, bakomereje no mu matora y’abadepite babonamo imyanya ibiri mu Nteko y’u Rwanda, ati "Muri 2018 ntitwacitse intege twashoboye gukomeza noneho Manifesto turayivugurura twongeramo bimwe turayikomeza, 2018 rero nabwo ntabwo twatsinze amatora 100% ariko twashoboye gutsinda ku buryo tubona abantu babiri bahagararira ishyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda".

Izi ntebe ebyiri ishyaka Green Party ryabonye mu Nteko ngo zabahaye aho kuvugira, ati "Ibyo rero byaduhesheje uburenganzira bumwe mu bwo twifuzaga, dushobora kubona ijwi/amajwi ndetse dushobora kugira aho tuvugira, twaravugaga ariko noneho twabonye intebe aho tuvugira dushobora gutangaza tukavuga ngo ’ibi turabyemeye ibi turabyanze’".

Avuga ko mu Nteko hatorerwa amategeko kimwe no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi ngo umusanzu wabo barawuhatangira, ati "Hariya rero hatorerwa amategeko, na none hariya ni urwego rushinzwe kugenzura Guverinoma, ibyo bikaba bikorwa umunsi ku wundi, umusanzu wacu rero turawutanga".

Agaragaza ko mu bikorwa byabo byose nk’Abadepite mu Nteko, ibyo bakora babikora nk’Abadepite bo mu ishyaka rya Green Party, ati "Hari n’ibyo tubaza abayobozi bo muri Guverinoma, iyo tubabaza tubabaza nk’Abadepite ni byo ariko na none abadepite bagira aho bava, ubwo icyo nshatse kuvuga kirumvikana tuba tubabaza nk’abadepite baturuka ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda".

"Tuba tuvugira rubanda muri rusange ariko n’ubundi ishyaka twashinze ni iryo kuvugira rubanda muri rusange, aho rero niho tugaragariza umwihariko wacu tukaba twatanga ibitekerezo byubaka, tukaba twatanga n’ibitekerezo bishya, tukaba twagira n’ibyo dusaba bihari byavugururwa igihe tubona ko bitadushimishije".

Depite Ntezimana avuga ko hari n’igihe batora (nk’amategeko) bakabyanga, ati "Iyo bibaye ngombwa hari nubwo dutora/batora tukabyanga tukavuga ko tutabyemeye igihe twumva ko mu mahame yacu tutabyishimiye, tugatora oya".

Abajijwe niba ijwi ryabo nk’abadepite babiri ba Green Party ryaba ryumvikana imbere y’abadepite basaga 40 muri 53 batorwa b’ishyaka FPR riri ku butegetsi n’abandi bo mu yandi mashyaka cyangwa niba hari abandi baba babatera ingabo mu bitugu bagashyigikira igitekerezo cyabo kugeza ubwo cyanatorwa, yavuze ko mu Nteko haba impaka.

Atanga urugero rw’ubwo batoraga Itegeko rijyanye n’abakozi ba Leta, rishyiraho ibigo, kugabanya ibigo, akavuga ko ngo impaka zabaye Itegeko rikamara iminsi ritaratorwa bataha bagaruka, ngo hari nubwo bahawe umwanya barasohoka hanze bajya kubyigaho, akavuga ko aribwo yarabonye impaka kuva yagera mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ngo habayeho no kubara amajwi, n’amajwi ngo baratsinda abatabishaka baba benshi barasohoka, ibi akabishingiraho avuga ko nubwo ngo baba babiri batanga igitekerezo cyabo kikumvikana, ati "Bivuze ngo nubwo twaba babiri dushobora gutanga igitekerezo n’abandi bakacyumva, uwo munsi byaragaragaye yuko ibyo twumva n’abandi babyumva".

Akomeza avuga ko igitekerezo giteguwe neza kigira uruhare runini kuruta umubare, ngo cyasonnye neza n’uwo muri FPR yagitora, ati "Igitekerezo kigira uruhare runini cyane kuruta n’umubare, iyo wagiteguye neza kandi kigasona neza mu matwi y’abantu n’abo muri FPR bashobora kugitora, bakavuga bati ’nubwo gitanzwe n’uturutse muri Green Party twe kwita ku ngofero turebe icyo avuze".

Iki kiganiro UMUBAVU wagiranye na Depite Ntezimana cyagarutse kuri byinshi birimo n’ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage dore ko Perezida wa Green Party, Habineza, akorera muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko, ihindurwa ry’Itegeko Nshinga n’ikirego kijyanye na byo Green Party yigeze kujyana mu Nkiko.

Cyagarutse kandi ku byagiye bivugwa ko Green Party ibyo yagiye ikora bimwe yabitumwaga n’ishyaka FPR riri ku butegetsi bakanabisanisha ko ngo mu Rwanda nta Opozisiyo ihari, ibi Depite Ntezimana akavuga ko bivugwa n’ababagirira ishyari kuko bo byabananiye kubikora.

Depite Ntezimana kandi yakomoje mu mateka akubiyemo urugendo rutari rworoshye Ishyaka Green Party ryanyuzemo kugeza rishinzwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, ibijyanye n’icyemezo cya Leta cyo kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza iri shyaka riherutse kwamagana n’ibindi byinshi.

Uretse ibi byose bisobanurwa na Depite Ntezimana nk’umunyamabanga wa Green Party, na Depite Frank Habineza aherutse kubwira imwe muri Televiziyo zikorera kuri Murandasi ya ’Real Talk’ ko hari impinduka ishyaka rye ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, aho yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa n’ishyaka abereye umuyobozi bikagirira Abanyarwanda umumaro.

Bimwe mu bitekerezo yagarutseho, harimo icyo gukuraho uburyo bw’ibyiciro by’ubudehe mu itangwa rya buruse za Kaminuza, gusaba ko umunyarwanda wishyuye Mituweri ahita atangira kwivuza, no gukurikirana itangwa ry’imfashanyo leta yageneye abaturage mu bihe bya Covid-19 n’ibindi.

Dr. Habineza yavuze ko byinshi mu bitekerezo batanze byagiye byumvwa n’abo bireba bimwe bishyirwa mu bikorwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashyaka abiri yivugira ko atavuga rumwe n’ubutegetsi ari yo Democratic Green Party of Rwanda na Ps Imberakuri yombi akaba anafite imyanya 4 mu Nteko Ishinga Amategeko yegukanye mu matora y’Abadepite aheruka. Gusa ntabwo aratangira guhagararirwa muri Guverinoma nubwo abayayobora bemeza ko bafite indoto zo kuzayobora igihugu.

Kuvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi, hari bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, bavuga ko nta we ukwiye kuvuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe nta mpinduka zifatika uri muri uwo murongo agaragaza mu buzima bw’abaturage.

Hari abandi kandi bavuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi hari abantu babyumva nk’intamabara yeruye nyamara ari ibitekerezo biba bihanganye.

Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda rihurije hamwe amashyaka 11 arimo Green Party na Ps Imberakuri yaryinjiyemo vuba aha nk’atavuga rumwe n’ubutegetsi.

 Source: https://umubavu.com/amakuru/article/Ishyaka-Green-Party-rigeze-he-riha-abaturage-ibyo-ryabasezeranyaga-ryiyamamaza