Ishyaka Green Party rigeze kure imyiteguro yo kuzitabira amatora y’Abadepite | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party rigeze kure imyiteguro yo kuzitabira amatora y’Abadepite

Ntezimana Jean Claude, Secretaire Generale
Ntezimana Jean Claude, Secretaire Generale

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ritangaza ko ryatangiye gushaka abazarihagararira muri buri karere mu matora y’Abadepite ateganyije mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude, yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko batigeze bacika intege nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017.

Yagize ati “Kuva ishyaka rikemerwa, twatangiye kwitegura ibikorwa byose bya politiki birebana n’amatora, ni nayo mpamvu twabashije kwitabira amatora ya Perezida mu mwaka wa 2017, kuri iyi nshuro rero n’ubwo mu matora ya Perezida bitagenze neza, n’ubundi impamvu yo kubaho turacyayemeranya n’abarwanashyaka ko twumva ko tugomba kwitabira amatora tukabona uburyo tugaragaza ibitekerezo byacu, kandi bikadufasha na none kuba twayatsinda”.

Arakomeza avuga ko bamaze gutora abazahagararira ishyaka mu turere 21 muri 30 tugize u Rwanda, muri buri karere hatorwa abantu babiri, umugabo n’umugore.

Ntezimana Jean akomeza avuga ko ishyaka ryabo rikeneye abantu bagera kuri 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite, bityo bakaba aribo bazatoranywamo abazarihagararira mu Nteko Nshingamategeko.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari bimwe basabye Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda guhindura kugirango ibyazava mu matora bizarusheho kugirirwa icyizere.

Ati “twebwe twasabye ko amajwi yajya atangazwa igihe batoye guhera ku mudugudu ku buryo amajwi ahita atangazwa, ku buryo bavuga bati ‘Green Party yabonye aya, n’abandi babonye aya’, n’indorerezi cyangwa abanyamakuru bakiri aho bakabyibonera, ibintu bakabihamya, ntabwo bashoboye kubyumva,…”.

Avuga ko mu gihe babona ko komisiyo y’amatora itemera kugira ibyo ihindura nyuma y’ubu busabe bwabo, ngo ntabwo bizababuza kwitabira aya matora abura amezi make ngo abe kandi ko bizeye neza ko ritazabura abarihagararira mu Nteko.

Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, umwaka ushize ryari ryatanze Perezida waryo, Dr.Habineza Frank kurihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama.

Dr Frank Habineza ntabwo yahiriwe muri aya matora kuko yaje ari umwa gatatu n’amajwi 0.45%, inyuma ya Paul Kagame watsinze amatora n’amajwi 98,66%  wakurikiwe na Mpayimana Philippe wagize 0.72% .

Source: https://www.bwiza.com/ishyaka-green-party-rigeze-kure-imyiteguro-yo-kuzitabira-amatora-yabadepite/

Ntezimana Jean Claude, Secretaire Generale