Ishyaka Green Party rirasaba abagabo n’abagore kudaceceka ihohoterwa | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka Green Party rirasaba abagabo n’abagore kudaceceka ihohoterwa

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party - DGPR) rirashishikariza abagabo n’abagore kudaceceka cyangwa ngo bahishire abakora ihohotera mu miryango kuko bituma rifatwa nk’umuco kandi risenya imiryango.

Umuyobozi w’Ishyaka (DGPR) Dr. Frank Habineza atangaza ko ashingiye ku mahame remezo y’ishyaka harimo kubaka politiki y’amahoro, kurwanya iterabwoba no kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, asanga ayo mahame akwiye no gukoreshwa ku miryango bityo abayikomokamo bagakurana kubaka umuco w’amahoro.

Hon. Dr. Frank Habineza avuga ko umuryango urangwamo ihohoterwa ari wo ukunze ahanini kubyara abana bagata amashuri, bakagana inzira z’ubugizi bwa nabi bakoresha ibiyobyabwenge kandi bakagira umuco utari mwiza wo kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu.

Ibyo ngo bituma umuryango ugenda wangirika gahoro gahoro, ariko ngo iyo ihohotera rishyizwe ku mugaragaro rishakirwa inzira yo kurikemura kurusha kuriceceka.

Agira ati “Niba uri umuntu w’umugabo ukaba uzi ko umuturanyi wawe ahohotera umugore we amukubita, ntukwiye kubiceceka, kuko nutagira icyo ukora ngo bihagarare na we ejo bizakubaho abaturanyi bicecekere bikomeze gutyo bihinduke nk’umuco kandi utari mwiza, birashoboka ko utabona uko winjira ku muturanyi ngo ubafashe ariko hari inzego zibishinzwe wamenyesha zigatabara”.

Dr. Frank Habineza avuga ko mu rwego rwo guhashya ihohoterwa, bari kuzenguruka Igihugu baganira n’abagize inzego z’urubyiruko, iz’abagore n’abagize komite by’ishyaka ku rwego rw’Intara hagamijwe gusangira inshingano no kurwanya ihohoterwa.

Dr. Frank Habineza avuga kandi ko mu gihe habura imyaka ibiri ngo hatorwe abagize inteko ishinga amategeko abarwanashyaka ba (DGPR) bakwiye kuba bigaragaza nk’abashoboye kandi bafite ibikorwa bifatika bagezeho kugira ngo bagirirwe icyizere cyo kuba bahagararira abandi Banyarwanda.

Agira ati “Buriya amatora yitabirwa n’abantu bakomeye, ni yo mpamvu dushaka ko abarwanashyaka bacu bagira ibyo bakora bituma bubahiriza amahame y’ishyaka kuko nko mu Ntara y’Amajyepfo haherutse kwaduka umuntu umwe mu bayobozi w’umugambanyi ndetse twaramwirukanye mu ishyaka kuko yashakaga gusenya ishyaka ashaka gushinga irindi”.

Ishyaka Green Party ni rimwe mu yemewe mu Rwanda rikaba riherutse kwitabira amatora y’umukuru w’Igihugu ntiryatsinda ariko nyuma umuyobozi waryo aza kubona umwanya nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko.

Source: Ishyaka Green Party rirasaba abagabo n’abagore kudaceceka ihohoterwa - Kigali Today