Ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party riratabariza Dr.Kayumba Christopher umaze igihe afunzwe binyuranije n’amategeko | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party riratabariza Dr.Kayumba Christopher umaze igihe afunzwe binyuranije n’amategeko

Dr.Kayumba Christopher
Dr.Kayumba Christopher

Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR yanenze uburyo abantu bakekwaho ibyaha bafungwa,binyuranije n’amategeko Aho usanga benshi barakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, nyamara ugasanga bararengeje imyaka bataraburana ngo bahamwe n’ibyaha cyangwa se ngo bagirwe abere, batanze urugero kuri Dr Kayumba Christoper

Ibi uyu muyobozi mukuru w’ishyaka akaba ari nawe warishinze, Dr Frank Habineza yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 05 Kanama 2022, Aho yatanze urugero kuri Dr Kayumba Christopher umaze umwaka afunze nta kuburana mugihe bari bamuhaye iminsi 30 y’agateganyo, akavuga ko ibi bigaragaza imikorere mibi ndetse akavuga ko ishyaka rye ryifuza ko ibi byahinduka niba ari n’itegeko rigahindurwa.

Dr Kayumba yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu RIB kuwa 09 Nzeri 2021 akurikiranywe ho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato n’ubwinjira cyaha kuri icyo cyaha nyine, ibyaha bivugwa ko yakoze muri 2017 akabikorera umunyeshuri yigishaga.

Kuwa 05 ukwakira 2021 uyu mwarimu wo muri Kaminuza akaba n’umunya Politiki, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo adasibanganya ibimenyetso ,naho kuwa 15 Ugushyingo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhamisha ho icyo gifungo, nyamara na n’ubu aracyafunze nta kuburana.

Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubusanzwe ni umunyapolitiki, ndetse ibi byaha aregwa byose akaba abihakana akavuga ko impamvu za Politiki arizo zibyihishe inyuma.

N’ubwo ari uyu wagarutsweho muri iki kiganiro, siwe wenyine uri kuborera muri gereza muburyo budakurikije amategeko kuko abenshi baheruka bahabwa iminsi 30 y’agateganyo nyamara imyaka ikihirika nta kuburana.

Dr Frank Habineza, yakomeje avuga ko ishyaka rye riteganya gusaba ko itegeko ry’ifunga n’ifungura rya kubahirzwa, umuntu wese ntage muri gereza bavuga ngo baracyakora iperereza afunze, ukwezi kukagashira ukundi kugataha nta kuburana.

Source: Ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party riratabariza Dr.Kayumba umaze igihe afunzwe binyuranije n'amategeko - Rwanda Tribune

Dr.Kayumba Christopher