Ishyaka rya Green Party rirasaba Leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka rya Green Party rirasaba Leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi

Tea Plantation Workers
Tea Plantation Workers

Ubuyobozi bw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, rirasaba leta y’u Rwanda kwihutira gushyiraho umushahara fatizo ngo mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abakozi mu Rwanda. Ubuyobozi bw’iri shyaka busobanura ko bwisunze amahirwe bubonye ku munsi w’abakozi ngo ishyaka ryabo ritange ubu butumwa , aho bwemeza ko hari amafaranga menshi yiharirwa n’abategetsi mu mashimwe ndetse n’gaahimbazamusyi, kandi ngo yagasaranganyijwe mu bakozi benshi baciriritse bakabaho neza.

Ni mu gihe hashize igihe Leta y’u Rwanda ivuga ko igisuzuma neza iby’umushahara w’abakozi n’umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo ku bakozi.

Dr Frank Habineza, umuyobozi w’iri shyaka rya Green Party, we avuga ko hashize igihe kirekire cy’imyaka isaga 42, itegeko rigenga iby’imishahara mu Rwanda ritavugururwa.

Yagize ati: “Turasaba y’uko biva mu mishinga, bijye mu bikorwa. Itegeko ntabwo riraba itegeko kuko ritarasohoka ritarajya mu nteko ishingamategeko ngo riganirweho, ngo ryemezwe. Urabona imyaka 42 imaze kurenga ni myinshi cyane. Ni ukuvuga ngo umukozi w’u Rwanda aragowe. Naho araryamiwe ntabwo afite ikimurengera. Inyigo zose zarakozwe zararangiye. MINECOFIN ubu ije gukora budjet nshyashya. Babishyire mu mushinga mushyashya, babitegure byose bikorwe ndetse kuri iyo ngengo y’imari izatangira mu kwezi kwa karindwi, tubaye dufite ubushobozi twabaha uku kwezi kwa 6 babe babirangije, ku buryo mu kwezi kwa 7 byatangira gushyirwa mu bikorwa.”

Dr Frank avuga ko kuba Leta yagira impungenge ku itegeko rigenga umushahara fatizo bigatuma ritinda gushyirwa mu bikorwa ngo bitari bikwiye kuko hashize igihe kirekire kandi nubundi ngo itegeko iyo rigiyeho rigomba gukurikizwa uko riri.

Yagize ati: “Izo mpungenge dore bimaze kuba imyaka 42, zihoraho zahozeho, ariko igihe kirageze ko zikrangira. Ni ukuvuga ngo niba n’umuntu akoze uruganda cyangwa se agatangiza kampani, agomba no gushyiraho budget , akamenya ngo amafaranga ngomba guhemba ni ayangaya. Batabikoze ubu nubundi zizahoraho. Ariko izo mpungenge bagomba guhangana nazo, bijye mu nzira nubundi abantu bazabimenyera. Kuko ni itegeko itegeko ringomba kubahirizwa.”

Aguga ko nubwo atarabona imbanzirizamushinga y’iryo tegeko kuri we ngo n’umukozi ukoropa mu biro yakagombye guhembwa ibihumbi 200.

Agira ati: “ Ntabwo ndabona iyo draft ibyo bateganije, ariko njyewe ndamutse ndi buhembe umukozi ubanza nibura namuhemba ibihumbi 200, ni yo natangirizaho nk’umukozi ugiye gutangira akazi. Ni ukuvuga ngo uravuga uti ibihumbi 200, nibura umuntu yabonamo inzu iciriritse, ukuvuga uti ashobora kuryamo nibura ibihumbi 80, nibura agasagura 20. Kuvuga ngo ni umukozi wawundi ukubura mu biro (umupuranto) ni we ndimo kuvuga. Ni umuvuga ngo ubwo nibura nk’umusirikare wakongeraho nka 50, akabona nka 250. Babishobora byose erega ni ubushake, iyo hari ubushake byose ntabwo byananirana.”

Dr Frank avuga ko kuvuga ngo ntaho Leta yakura ayo mafaranga yose, ngo yareba ahantu igabanya hamwe hatari ngombwa nkuko bakuyeho amamodoka za Leta zagenerwaga abakozi bayo, ngo hari n’ibindi bashobora gukuraho, byose bigashoboka.

Aguga ko nubwo bakuyeho amamodoka yagenerwaga abakozi ba Leta nanone usanga amafaranga ya essence baha abayobozi ari menshi, n’amamodoka babahereza ngo bazishyura nayo Leta ikongereho amafaranga menshi, arimo gukuraho imisoro kuri izo modoka ndetse n’ibindi ngo usanga byakagombye gusaranganywa umukozi wo hasi.

Source: http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/mu-rwanda/article/ishyaka-rya-green-party-rirasaba-leta-y-u-rwanda-kwihutira-gushyiraho-umushahara-fatizo-ku-bakozi

Tea Plantation Workers