Ishyaka ryari rigiye gusenyeshwa miliyoni ijana: Intandaro yo kwirukana ‘abagambanyi’ muri Green Party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ishyaka ryari rigiye gusenyeshwa miliyoni ijana: Intandaro yo kwirukana ‘abagambanyi’ muri Green Party

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryatunguranye risohora itangazo ryirukana abarwanashyaka baryo babiri b’Imena bashinjwa ubugambanyi no gushaka gusenya ishyaka ‘baririmo’.

Ntabwo ari ibintu byari biherutse muri iri shyaka rifite ibirango by’icyatsi kibisi, nyuma y’imyaka itatu rije mu mashyaka ya mbere atavuga rumwe n’ubutegetsi yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora yabaye mu 2018.

Abarwanashyaka birukanwe ni Mutabazi Ferdinand na Tuyishime Jean Déogratias wari ushinzwe itangazamakuru mu Ishyaka. Mutabazi yaherukaga mu itangazamakuru mu Ugushyingo 2020 ubwo yiburishaga ngo bivugwe ko Leta yamushimuse, kandi ari uburyo bwo guhunga amadeni yari abareyemo bamwe mu muryango we.

Inkuru bijyanye: Yishyuye umuntu ngo amubohe byitwe ko yashimuswe: Amayeri y’Umuyoboke wa Green Party watabarizwaga

Tuyishime we aheruka kuvugwa mu 2018 ubwo yakurwaga ku rutonde rw’abakandida mu matora y’Abadepite Green Party yari yatanze muri Komisiyo y’Amatora. Yakuweho nyuma y’uko bigaragaye ko hari urubanza yari yararezwemo n’abaturage bakamutsinda, ntabishyure.

Amafaranga aturutse hanze …

Mu kiganiro kirambuye Dr Frank Habineza uyobora Green Party yagiranye na IGIHE, yavuze ko Mutabazi ari we wari ku isonga ryo gusenya ishyaka, abifashijwemo n’abandi bantu bo hanze, bari baramwijeje amafaranga yo gushinga irindi shyaka.

Mu bakekwaho gufasha Mutabazi harimo umutwe wa RNC. Icyo Dr Habineza ashingiraho, ngo ni uko mu Ugushyingo 2020 ubwo Mutabazi yaburirwaga irengero, abantu ba mbere babimenye ari urubuga rwa Internet rufitanye isano na RNC.

Ati “Ikinyamakuru cyitwa Abaryankuna cya Cassien Ntamuhanga wo muri RNC nibo bahise bakora intabaza vuba cyane bashinja Leta kuba ariyo yabikoze, ko ntacyo ishyaka Green Party turi kubikoraho, ko umuntu bagiye kumwica. Nyamara twari twahagurutse.”

“Twagiye mu Ruhango tubonana na RIB na Polisi baradufasha bose no ku rwego rw’igihugu tubonana n’abayobozi bakuru ba RIB, ibintu birakorwa kugira ngo hamenyekane aho ari.”

Mutabazi amaze kuboneka, yabwiye IGIHE ko yari yiburishije kubera ibibazo by’amadeni yari afitiye umuryango, akabura kugira ngo “ mfate umwanya wo gutekereza ku bimbayeho kuko nari mfite n’ubukwe ku itariki 20 Ukuboza.”

Nubwo kubura kwe yemeye ko yabigizemo uruhare, Dr Habineza yavuze ko amaze kuboneka yagiye avuga ko “yafunzwe azira ishyaka, byose ahita abihindura politiki.”

Green Party ivuga ko uko iminsi yagiye ishira, Mutabazi yatangiye kugumura abarwanashyaka, abasaba kuva mu ishyaka bagashinga irindi ari nako abizeza ko mu ryo agiye gushinga bazajya bahabwa amafaranga menshi.

Dr Habineza ati “Haciyeho igihe dutangira kumva ko agenda ahamagara abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’intara, ababwira ngo muze dukore irindi shyaka ngo ririya shyaka ryacu nta mafaranga rifite, ntabwo baduhemba twese. Yababwiye ko ngo afite miliyoni zirenga ijana, ko nibatangira ishyaka azabaha amafaranga , agera n’aho abaza abandi barwanashyaka ngo bamufashe gushaka amazina y’ishyaka.”

Yongeyeho ati “Twagiye twumva ibintu bigenda bifata indi ntera. Bivuze ko yari afite abantu bamukoreramo ari muri twebwe, ashaka kugenda adusenya.”

Mu bantu bivugwa ko Mutabazi yahise ageraho abasaba gusenya Green Party, harimo Tuyishime Deogratias, wanagize uruhare mu kwandika sitati y’ishyaka rishya bari bagiye gushinga.

Habineza ati “Bagendaga bavugana n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’intara babakangurira kuva mu ishyaka, ngo bagende babasange cyangwa se ngo bashyireho abandi badepite.”

Mu byatumye Tuyishime atera umugongo ishyaka, icya mbere gikekwa ni uburakari yatewe no gukurwa ku rutonde rw’abari kuvamo Abadepite ba Green Party habura umunsi umwe amatora abe mu 2018.

Komite ishinzwe imyitwarire muri Green Party ni yo yasabye nyobozi gufata umwanzuro wo kwirukana abo barwanashyaka “kugira ngo turebe ko twakumira kuko twasanze dukomeje kujenjeka ahubwo byatugiraho isura mbi.”

Dr Habineza yavuze ko ibyakozwe n’abo barwanashyaka ari ‘ubugambanyi’ butagomba gucecekwa.

Nubwo ari icyasha kuri iri shyaka rimaze imyaka 12 rishinzwe, Habineza yavuze ko “nta gikuba cyacitse kubera ko twashoboye gukumira icyaha mbere y’uko kiba. Byari kuba ikibazo iyo tuza kurangara bagasenya ishyaka turirimo tutarabibonye.”

Green Party ntiratangaza niba hari izindi ngamba izafatira abo barwanashyaka birukanywe nko kuba bagezwa mu nkiko, gusa ngo nibiba ngombwa bazabiganiraho.

Source: Ishyaka ryari rigiye gusenyeshwa miliyoni ijana: Intandaro yo kwirukana ‘abagambanyi’ muri Green Party - IGIHE.com