ITANGAZO : KWIMAKAZA UMUCO W’AMAHORO, IGISUBIZO KIRAMBYE KU BIBAZO BY’U RWANDA | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

ITANGAZO : KWIMAKAZA UMUCO W’AMAHORO, IGISUBIZO KIRAMBYE KU BIBAZO BY’U RWANDA

Nyuma y’amagambo n’ibirego bimaze iminsi bituvugwaho mu binyamakuru n’ahandi hose, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rirongera gushimangira gahunda risanganywe yo kwimakaza umuco w’amahoro yizera nk’igisubizo kirambye ku bibazo by’u Rwanda, tukaba twifuzaga kugaragaza ibi bikurikira :

Turatangaza gahunda yacu yo kwimakaza umuco w’amahoro kandi ko dushyigikiye inzira y’ibiganiro mu Banyarwanda nk’umusingi w’umutekano w’igihugu n’amajyambere arambye.

Twemera ko umutekano w’igihugu udakwiriye gushingira gusa ku mbaraga za gisirikari, ahubwo ko wanashingira ku bwumvikane, iterambere mu bukungu n’imibereho mu muryango nyarwanda, kubungabunga ibidukikije no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Hashingiwe kuri iri hame, nyuma yo gutekereza ku mateka y’u Rwanda mu bushishozi, amateka yaranzwe no gukoresha imirwano no guhohoterana mu gukemura ibibazo by’igihugu, kuva mu 1959 kugeza ku itsembabwoko ryo mu 1994 ryahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni.

Turashimangira gahunda yacu ishingiye ku ihame ryo kudakoresha politiki yo guhangana kubera ko ifasha gusa guhindura ibintu kuba bibi kurushaho aho kubiteza imbere.

Turongera kwemeza ko tutazigera dukorana n’umuntu cyangwa abantu baba bafite imigambi yo gusubiza igihugu inyuma. Ubwitange n’imbaraga nyinshi byakoreshejwe kugirango igihugu kigere ku byiza gifite ubu, bikwiriye guhabwa agaciro kanini.

Tuzakomeza gushyigikira politiki ishingiye ku biganiro, umubano, imishyikirano no kugera ku buyobozi tunyuze mu nzira y’amahoro n’umutekano, ariko bishingiye ku bwumvikane hagati y’abantu n’abandi, ukuri no kudasebanya.

Twiyemeje kwamaga impamvu iyo ariyo yose yateza intambara cyangwa amakimbirane mu bwumvikane kandi twubaha umuco nyarwanda, turandura ivangura ry’amoko, duteza imbere ubwisanzure na demokarasi, tukarwanya ubukene.

Duharanira ishyirwaho ry’uburyo bwafasha gucunga umutekano w’igihugu wafasha mu kwirinda no gukemura amakimbirane hakoreshejwe inzira y’amahoro.

Mu nzira yo kwandikisha ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, igihe cyose twagiye duhura n’ingorane zaduteye gutakaza umwanya. Ibi byaratugoye cyane ku buryo bitaduhaye amahirwe yo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwacu bukubiyemo amahoro n’icyizere.

Tuzirikana ibyagezweho na Leta iyobowe na FPR nyuma y’iyi myaka 16, cyane cyane mu iterambere ry’ubukungu, mu burezi (aho abantu bose Babona amashuri kubera ko babikwiye aho gukurikiza ubwoko), kongera umutekano n’ibindi.

Twemera ko hari byinshi byo gukora kugirango tugere ku iterambere no mu zindi nzego nka demokarasi n’imiyoborere myiza. Nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, dufite umusanzu munini twatanga mu nzira yo kugera ku iterambere rirambye ry’u Rwanda. Dushishikajwe no kugira u Rwanda rwiza, Abanyarwanda bose aho bari ku isi hose bakishimira kugaruka iwabo, mu gihugu cy’amahoro n’ubutabera.

Mu by’ukuri, kwimakaza umuco w’amahoro ni igisubizo kirambye ku bibazo by’u Rwanda ;Turashishikariza abanyarwanda bose kubyitabira. Nicyo duheraho twizera u Rwanda rwiza rufite ejo hazaza heza.

Bikorewe I Kigali, kuwa 10 Gicurasi 2010.

Bishyizweho umukono na Komite Nyobozi na :

1. Perezida : Mr Frank HABINEZA

2. V/Perezida wa mbere : Mr André RWISEREKA KAGWA

3. V/Perezida wa kabiri : Mme Jeanine UWINEZA

4. Umunyamabanga Mukuru : Mme Didacienne KANGEYO

5. Umunyamabanga Mukuru wungirije : Mr Jean Claude NTEZIMANA

6. Umubitsi Mukuru : Mr Alexis MUGISHA

7. Umubitsi Mukuru wungirije : Mme Carine MAOMBI

8. Umunyamabanga Ushinzwe Itumanaho no kumenyakanisha Amakuru : Melle Diane MUYISENGE