ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU : KUVA MU IHURIRO RY’AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA (PCC) | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU : KUVA MU IHURIRO RY’AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA (PCC)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasanze ritashobora gukomeza kuba mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (PCC). Reba ibikurikira

Nyuma yo kurebana ubushishozi ibikubiye mu nyandiko yatangajwe ku itariki ya 10 Kamena 2010 ku rubuga rwa internet : ( http://rwandaises.fr/dernis-nouvell... ), yitwa : FDU INKINGI AND VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA, isobanura imiterere y’ibintu byavuzweho na FDU-Inkingi na Vitoire INGABIRE UMUHOZA.

Nyuma yo kubona ibaruwa, igaragara ko yaturutse muri CDF (Ihuriro ry’Abaharanira Demokarasi) yo ku wa 21 Gicurasi 2010, yandikiwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko Perezida KAGAME nategura mbere y’amatora yo kuwa 9 Kanama 2010, bazakoresha imbaraga, kandi ko igihugu kizongera gutemba imivu y’amaraso, bakongeraho ko ngo Perezida yaba amaze kubona ibimenyetso bihagije.

Bimaze kugaragara ko ibi bisa n’ibyo Ubushinjacyaha bwa Repubulika bufite mu rubanza rwa Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA kandi tuzi ko atari yisobanura.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasanze ritashobora gukomeza kuba mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (PCC). Kubera iyo mpamvu, ribaye rivuye muri CCP/PCC kugeza igihe Abanyarwanda bose baboneye ukuri kose kwabyo.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, riramenyesha abanyamuryango baryo, abanyamakuru, Abanyarwanda muri rusange n’imiryango mpuzamahanga ko ryafashe iki cyemezo kubera ibyo ziriya nyandiko zatugaragarije binyuranyije n’amahame-shingiro ishyaka ryacu ryubakiyeho.

Turongera gushimangira ko dukomeza kuba ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda : ibi twabitangaje ku itariki ya 14 Kanama 2009 muri Hotel Laico (Ex-novotel) i Kigali. Twinjiye muri PCC muri Gashyantare 2010. Bityo rero, kuba tuvanye ishyaka ryacu muri PCC, ntibivuga ko twahinduye umurongo wa politiki wacu wo kutavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Bikorewe i Kigali, kuwa 15 Kamena 2010

Frank HABINEZA

Perezida Fondateri,

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda.