ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU : UMUVUNYI MUKURU W’URWANDA AKWIRIYE GUSABA IMBABAZI ABANYARWANDA CYANGWA AKEGURA | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU : UMUVUNYI MUKURU W’URWANDA AKWIRIYE GUSABA IMBABAZI ABANYARWANDA CYANGWA AKEGURA

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bwifujije kugaragariza abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange akababaro bwatewe n’imvugo yuzuye agasuzuguro kagaragazwa n’ibitutsi byakoreshejwe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba anashinzwe Itangazamakuru muri FPR- Inkotanyi, Bwana Tito RUTAREMARA, yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango mu kiganiro cy’Imvo n’Imvano kuwa gatandatu, tariki ya 5 Kamena 2010.

Byaratubabaje cyane, biba no gutungurwa, kubona umuntu mukuru nka Tito RUTAREMARA, twubahaga tudashidikanya, twizeragaho inama zubaka, tumubonamo ubunararibonye bushobora kurenganura abarengana nk’uko biri no mu nshingano ze, akaba avuga ko atazi uyobora Democratic Green Party of Rwanda : Frank HABINEZA. Akagera n’aho amwandagaza mu ruhame kandi arumwe mu bana b’igihugu urimo kugaragaza ubushake bwo kunganira abandi mu kubaka igihugu, akaba aba mu gihugu, yarakoze muri guverinoma y’u Rwanda Tito RUTAREMARA akoramo, igihe yemezwaga n’inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika, ikamushinga kuba umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’Ubutaka, Amazi, Ibidukikije, Amashyamba na Mine muri 2005.

Frank HABINEZA, ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa ‘Fédération des Partis Verts d’Afrique’ y’amashyaka Arengera Ibidukikije muri Afurika, by’umwihariko akaba ahagarariye Afurika muri komite mpuzamahanga y’amashyaka arengera ibidukikije ku isi (Coordination des Verts Mondiaux).

Kuba rero umuyobozi ku rwego nk’urwa Tito RUTAREMARA, avuga ko atazi Frank HABINEZA, ufite ijambo muri Afurika no murwego mpuzamahanga, bikarenga akanamwita mayibobo, ni ikibazo gikomeye !! Keretse gusa niba hari abadashaka kumenya Democratic Green party of Rwanda, naho abatirengagiza barayizi cyane na Perezida Fondateri wayo Frank HABINEZA baramuzi.

Ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda bukaba bwibutsa Mzee Tito RUTAREMARA, ko mu buyobozi bwaryo, harimo abasaza b’inararibonye nkawe kandi bagize uruhare mu kugeza FPR ku butegetsi, ubu akaba aribo yahinduye mayibobo kubera ko batakivuga rumwe na FPR. Twakongeraho ko n’abandi bari mu buyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda, bose baritunze kandi badasabiriza. Bityo, kubita mayibobo bikaba nta shingiro bifite.

None ubu Frank HABINEZA akaba ashaka gutanga umuganda we, by’umwihariko mu rugamba rwo kubaka u Rwanda, ubu hakaba hashize amezi arenga icumi we n’abo bafatanyije babivuze ku mugaragaro. Nyuma yo kuvuga ko atanamuzi, Tito RUTAREMARA akaba yemeza ko Perezida wa Democratic Green Party of Rwanda ari mayibobo. Ibi bintu ntaho bihuriye n’ukuri, ntibyubaka kandi n’ubivuga ubwe ntibimuhesha icyubahiro.

Niba nk’Abanyarwanda twumvikana ko twagombye guhuriza hamwe imbaraga zacu mu kubaka igihugu, abadutanze kubona izuba nka Tito RUTAREMARA, bakaduha urugero nka ruriya, ejo hazaza h’igihugu cyacu ntacyo haba hatwizeza.

Umuntu yakwibaza niba gahunda y’amashyaka menshi itakiri mu itegeko nshinga Abanyarwanda bitoreye (aha tukaba twibutsa ko tutari abanyamahanga, kandi ko twa ritoye), cyangwa niba politiki y’u Rwanda itakemera Demokarasi, bikaba byaba impamvu y’uko abashinze ishyaka rya politiki mu Rwanda, ritavuga rumwe na FPR-Intotanyi, bivamo guhinduka abanyabyaha na ba mayibobo.

Umuvunyi Mukuru yakomeje avuga ko Democratic Green Party of Rwanda yayobye, ko aho kureba aho inkangu zahanutse, imyuzure yishe abantu, aho amashyamba yangiritse, muri make ngo aho kwita ku bidukikije, ko Democratic Green Party yirirwa ituka FPR, katugire icyo tubisobanuraho :

A. Democratic Green Party of Rwanda ntijya itukana, ahubwo ivuga ukuri ku bikorerwa mu Rwanda kandi izakomeza kubikora.

B. Democratic Green Party of Rwanda ntiyayobye, ahubwo ikurikiza amategeko y’u Rwanda. Nta wubaka inzu itagira fondasiyo ngo irambe, ibidukikije n’imwe mu nshingano za Democratic Green Party, abantu nibo ba mbere bayishishikaje, kuko nibo ibindi byose bishingiraho. Nibo bita ku bindi bidukikije cyangwa bakabyangiza. Ubwo rero keretse niba amahame-shingiro ya Democratic Green Party of Rwanda atayazi. Reka rero tuyamwibutse, uretse ihame ryacu ryo Kugira Ubushishozi mu Kurengera Ibidukikije, andi mahame-shingiro yacu ni ay’akurikira :

1. Demokarasi Nyakuri kuri bose ;

2. Uburinganire mu mbereho y’abantu ;

3. Kwimakaza umuco w’amahoro ;

4. Iterambere rirambye ;

5. Kubahana no kwihanganirana mu bintu binyuranye ;

6. Kubahiriza Uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Icyo twakongeraho n’uko nk’uko Tito RUTAREMARA yivugiye ko amashyaka ya Green Parties ayazi, aya mahame Democratic Green Party y’u Rwanda igenderaho yagombye kuba ayazi kuko iyasangiye n’andi mashyaka ya ‘Green Parties’ ku isi hose.

Iyo Democratic Green Party of Rwanda isaba ubwisanzure mu kuvuga, mu gutanga ibitekerezo, kubahana kw’abantu nubwo mu bitekerezo baba banyuranye, demokarasi kuri bose mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye, mu burenganzira ihabwa n’amategeko y’u Rwanda, ntacyo iba yasize inyuma.

Ibindi bikorwa dutegereje kubikora aruko Guverinoma y’u Rwanda yaduhaye ibyangobwa byo gukorera ku mugaragaro. Democratic Green Party ifite gahunda zubaka ibikiye Abanyarwanda, haba mu myumvire cyangwa mu bikorwa bigaragara hanze ishingiye ku mahame yayo asobanuye neza muri programe ya politiki izashyirwa ahagaragara ishyaka rimaze kwemerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Tukaba dusaba Abanyarwanda guha agaciro imbaraga izo arizo zose zubaka, uwo zaba ziturutseho uwo ariwe wese, maze buri wese akibona mu rwamubyaye. Bityo, tukabasha kugera ku majyambere twese twagizemo uruhare mu Rwanda rwacu.

Ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda, burasaba Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Bwana Tito RUTAREMARA, akaba n’umujyanama ukomeye wa Perezida wa Repubulika, ko yakosora amagambo mabi yavuze, agasaba imbabazi ubuyobozi bwa Democratic Green Party of Rwanda by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange, kugirango icyizere n’icyubahiro Abanyarwanda bari bamufitiye bikomeze, atabikora akegura.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 KAMENA 2010

Frank HABINEZA

Perezida Fondateur w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda