Itangazo ry’Ishyaka: Kwirukana mw'Ishyaka Bwana TUYISHIME Jean Deogratious na Bwana MUTABAZI Ferdinand. | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Itangazo ry’Ishyaka: Kwirukana mw'Ishyaka Bwana TUYISHIME Jean Deogratious na Bwana MUTABAZI Ferdinand.

Komite Nyobozi Nshingwabikora y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), nyuma yo kugirwa Inama na Komite Nkemurampaka y'Ishyaka, kuwa 24 Ukwakira 2021, kubijyanye ni myitwarire mibi yagiye iranga bamwe mubarwanashyaka bayo bagizwe na Bwana Tuyishime Jean Deogratious na Bwana Mutabazi Ferdinand aho byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya Ishyaka barisenyera muryo benda gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu, kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mubayobozi b’Ishyaka gufatanya nabo muri uwo mugambi mubisha. Byakomeje kugaragagara ko  nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z'Ishyaka ndetse no kunyuranya n’amategeko y’Ishyaka ndetse n'itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n'imitwe ya politike mu Rwanda, bwafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mw’Ishyaka abo bavuzwe haruguru.

Twabibutsa ko Bwana TUYISHIME Jean Deogratious, yakuwe kuri liste ya burundu y’abakandida b’Ishyaka mu matora yabagize Inteko Nshingamategeko [Parliamentary candidates], nyuma y’ukwo Komisiyo y’igihugu y’ Amatora yeretse abayobozi b’Ishyaka ’dossier’ y’urubanza abaturage batandukanye bari baramurezemo kubyaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo, nokutubaha amategeko. Nyuma yibwo yemeye kwandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akuramo kandidature ye umunsi umwe mbere y’amatora y’abadepite. 

N’anone twabibutsa ko Bwana Mutabazi Ferdinand, utuye mu Karere ka Ruhango, mu mpera z'umwaka ushije (Ugushingo), y’iburishije irengero nyuma yokutishura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo byapolitike bigaragare ko ari inzego z’umutekano zabikoze noneho agonganishe Ishyaka DGPR n’Inzego za Leta. 

UBUVUGIZI: MUTABAZI FERDINAND WO MURI GREEN PARTY YABURIWE IRENGERO HASHIZE IMINSI ITATU – ABARYANKUNA

Yishyuye umuntu ngo amubohe byitwe ko yashimuswe: Amayeri y’Umuyoboke wa Green Party watabarizwaga | IGIHE

Yishyuye umuntu ngo amubohe byitwe ko yashimuswe: Amayeri y’Umuyoboke wa Green Party watabarizwaga - YouTube

Amashirakinyoma ku ibura n’iboneka rya Ferdinand Mutabazi wa Green Party - Rwanda Tribune

Ubuyobozi bukuru bw'Ishyaka DGPR buramenyesha abaturarwanda bose ko  Bwana Tuyishime Jean Deogratious na Bwana Mutabazi Ferdinand batanakiri no mu myanya y'ubuyobozi bari barimo.

Bikorewe I Kigali, kuwa 24 Ukwakira 2021.

Dr.Frank HABINEZA [Depite]

Perediza w’Ishyaka DGPR

 

Mutabazi Ferdinand
Tuyishime Jean Deogratious