Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije

Depite Dr Frank Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasike kuko biteza ingaruka zirimo urupfu ku binyabuzima n’iyangirika rikomeye ry’ibidukikije.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu muganda usoza uku kwezi kwa Gicurasi, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, abagize inzego z’umutekano, n’abatuye mu murenge wa Nasho mu kagari ka Cyambwe, bifatanyije mu bikorwa byo gusibura imirwanyasuri mu mudugudu wa Kagese I, ku musozi witegeye icyanya cya Nasho gihingwaho ku buso busaga hegitari 1,100 ku butaka buhuje.

Uyu muganda wanitabiriwe n’Abadepite barimo Murebwayire Christine, Basigayabo Marceline na Dr Habineza Frank ari na we uyoboye iri tsinda ry’Abadepite.

Abaturage MUHAZIYACU yaganiriye nabo bahuriza ku kuba aha hakozwe umuganda ari hamwe hava amazi menshi amanuka n’umuvuduko mwinshi akangiriza ibihingwa.

Umwe muri bo ni Nkundunkundiye Oliva wo mu Mudugudu wa Rushoka, wagize ati: “Ubu ni ukurwanya isuri ijya iboneka hano, kuko iyo amazi aje avuye muri uyu musozi akagera muri iyi mirwanyasuri n’ibyobo twacukuye acika intege ntakomeze kugenda ngo yangirize imyaka, kandi urabona ko hepfo hano hari ikibaya cyiza cyeramo imyaka.; hano i Nasho ni ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi; hava umusaruro mwinshi cyane.”

Mu biganiro bya nyuma y’umuganda Depite Dr Frank Habineza yashimiye Akarere ka Kirehe kateguye ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Mpereye nko ku muganda w’uyu munsi iyo dutunganyije imirwanyasuri nk’uku tuba turinda ko wa muvuduko w’amazi uzaza amazi akaba yajya gusenya cyangwa kwangiriza abaturage, aha rero ni igikorwa cyiza cyane cyo kurengera ibidukikije birimo amazu yacu ari hano hepfo, imirima y’abaturage ndetse n’ikiyaga cya Nasho.”

Akomoza ku butumwa nyamukuru bwatanzwe muri uyu muganda bujyanye no gutangiza icyumweru cy’ibidukikije cyo kuva  none tariki 27 Gicurasi kugeza tariki 05 Kamena ubwo hazaba hizihizwa ku rwego rw’isi umunsi wo kurengera ibidukikije,  Depite Habineza yibukije ingaruka za pulasitike mu kwangiza ibidukikije.

Ati: “Bigaragara ko  uretse no mu Rwanda gusa, ku rwego rw’isi hari abantu batarumva ikibazo cya pulasitike kandi zifite ibibazo byinshi, ziteza indwara zirimo na Kanseri y’ubwonko, ikindi amashashi tuzi ko yica n’amatungo yo murugo, inka cyangwa se ihene iyo iriye ishashi irayica kuko igifu ntigishobora kuyisya, ikindi byangiza n’ubutaka kuko amashashi iyo ari mu butaka ntabwo ubutaka bugira akamaro.”

Nubwo amashashi yaciwe mu Rwanda, Ubuyobozi bwemeza ko hari aho akigaragara, kimwe n’amacupa akozwe muri Pusasitiki, amashashi avamo za Biswi n’ibindi; usanga yarajugunywe hirya no hino.

Dr Habineza avuga ko abanyarwanda bose muri rusange bashishikarizwa kwirinda gukoresha ibikoresho bikoze muri pulasike, ndetse n’abanyenganda bagakangurirwa gukora ibikoresho byiza bisimbura ibikozwe muri Pulasitike cyangwa amashashi; kuko bidakozwe bityo ibidukikije byakomeza kwangirika.

Mu bundi butumwa bwatanzwe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yibukije abaturage b’i Nasho kurangiza gutanga Mituweli ya 2023-2024 vuba kugira ngo umwaka utaha uzatangirana na tariki ya 01 Nyakanga 2023 buri wese azabashe kwivuza nta mbogamizi, kugira isuku, no gufatanya mu kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye.

Ishami rifite mu nshingano ibijyanye n’ibidukikije mu Karere ka Kirehe rigaragaza ko ubuso bwose buteyeho amashyamba muri aka karere ari hegitari 20,120 bingana na 17% by’ubuso bwose bw’Akarere. Muri uyu mwaka wa 2022-2023 ubuso bwateweho amashyamba ni hegitari 428, mu gihe ubwateweho ibiti bivangwa n’imyaka ari hegitari 1,450.

Naho ubuso bukozweho imirwanyasuri mu karere kose ka Kirehe ni hegitari 5,545, mu gihe ubukozweho amaterasi y’indinganire ari hegitari zigera ku 1,183

.

Aho umuganda wakorewe i Cyambwe ni ku musozi witegeye i Kibaya cya Nasho gikorerwamo ubuhinzi ku buso busaga hegitari 1,100(Amafoto: Manishimwe N.)

Abadepite, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abo mu nzego z’umutekano bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nasho mu muganda wo gusibura imirwanyasuri( Amafoto: Manishimwe N.)

 

Depite Dr Frank Habineza ageza ubutumwa ku baturage nyuma y’umugandaRangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aganira n’abaturageNyuma y’umuganda abaturage bahawe umwanya bageza ku bayobozi bimwe mu bibazo n’ibyifuzo byaboSource: Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije – MUHAZIYACU