KOMITE NYOBOZI NSHYA, INGAMBA NSHYA Z’ISHYAKA | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

KOMITE NYOBOZI NSHYA, INGAMBA NSHYA Z’ISHYAKA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU :

KOMITE NYOBOZI NSHYA, INGAMBA NSHYA Z’ISHYAKA

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rishimishijwe no kumenyesha abarwanashyaka baryo, abanyarwanda muri rusange n’imiryango mpuzamahanga, ubuyobozi bushya bw’ishyaka n’ingamba nshya.

Komite Nyobozi nshya igizwe na :

1. Perezida : Mr Frank HABINEZA

2. V/Perezida wa mbere : Mr André RWISEREKA KAGWA

3. V/Perezida wa kabiri : Mme Jeanine UWINEZA

4. Umunyamabanga Mukuru : Mme Didacienne KANGEYO

5. Umunyamabanga Mukuru wungirije : Mr Jean Claude NTEZIMANA

6. Umubitsi Mukuru : Mr Alexis MUGISHA

7. Umubitsi Mukuru wungirije : Mme Carine MAOMBI

8. Umunyamabanga Ushinzwe Itumanaho no kumenyakanisha Amakuru : Melle Diane MUYISENGE

Umunyamabanga Mukuru Mme Didacienne KANGEYO, yari umurwanashyaka w’Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage (PSD), yakoraga ku cyicaro gikuru cy’Ishyaka nk’umunyamabanga uhoraho ku rwego rw’igihugu mu gihe cy’imyaka itandatu, kuva 2002-2008. Musaza we NGANGO Félicien, yari mu bashinze PSD akaba yari na Visi Perezida wa Mbere, aza kwichwa mu 1994 mu gihe cy’itsembabwoko. Uyu mutegarugori yinjiye muri Green Party mu Kwakira 2009, ni umubyeyi w’abana batatu, akaba yarize ibijyanye n’imibereho y’abaturage (Sciences Sociales).

Abandi bashya binjiye muri komite Nyobozi ni : Melle Diane MUYISENGE (ushinzwe Itumanaho) na Mme Carine MAOMBI ( wungirije Umubitsi Mukuru).

INGAMBA NSHYA Z’ISHYAKA

1. Twabonyeko atari ngombwa gukora inama rusange kugirango ishyaka ryandikwe. Ibi tubigezeho nyuma y’uko dusabye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuturenganura, noneho nyuma yo kubonana nabo inshuro imwe, hagategurwa izindi gahunda zo guhura gatatu kose zipfa biturutse ku mpamvu zitunguranye kuruhande rw’abahagarariye MINALOC, ntitwabashije kubona uburyo bukwiye bwakorwamo inama rusange mu mahoro nk’uko byari byarasabwe n’akarere ka Gasabo

2. Itegeko rigenga amashyaka ya politiki ntiriyasaba gukora inama rusange kugirango yemerwe, ahubwo risaba ko imikono y’abarwanashyaka yemezwa na noteri wa Leta. Inama rusange ifasha gusa mu guhuriza hamwe abantu benshi ku munsi runaka, bakanashyirira imikono yabo rimwe ku nyandiko. Kubera iyo mpamvu, mu bihe bitandukanye tuzajyana abarwanashyaka bacu imbere ya noteri wa Leta kugirango yemeze inyandiko zacu, hanyuma tuzishyikirize Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu rwego rwo kwandikisha Ishyaka ryacu. Dufite icyizere ko hamwe n’ubu buryo umutekano uzaba wizewe kubera ko tuzajya tujyana kwa noteri wa Leta abarwanashyaka bake, bateganywa n’itegeko.

3. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, nta mahirwe ryagize yo kwerekana abanyarwanda gahunda yaryo bitewe n’inzitizi ryahuye nazo mu nzira yo kwiyandikisha ku buryo bwemewe n’amategeko. Tugiye kwibanda cyane ku mahame agenga amashyaka yo kurengera ibidukikije, ariyo : Demokarasi Nyakuri kuri bose, Kugira ubushishozi mu kurengera ibidukikije, Uburinganire, Kwimakaza Umuco w’Amahoro, Iterambere Rirambye, Kubahana no kwihanganirana mu bintu binyuranye. Politiki yo guhangana, ntiyigeze iba intego yacu kandi tuzakomeza kwitwara dutyo. Dushyigikiye politiki yo kuzuzanya no kuja inama mu Rwanda.

4. Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ni Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kandi risaba ubwisanzure muri politiki mu Rwanda, ubwisanzure mu kuvuga, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubundi bwisanzure ubwo ari bwo bwose hamwe n‘uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika y’u Rwanda. Ibi ntibitugira abanzi b’igihugu, gusa dufite ibitekerezo bitandukanye byubaka kandi tubyemererwa n’itegeko nshinga ryacu n’amahame-shingiro y’uburenganzira bwa muntu, kandi biri muri gahunda ya politiki yacu.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 6 Gicurasi 2010

Bisinywe na :

Frank HABINEZA,

Perezida Fondateri,

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party).