Mugisha Alexis wa Green Party na Mukakarangwa Clotilde wa PDC batorewe kuba Abasenateri | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Mugisha Alexis wa Green Party na Mukakarangwa Clotilde wa PDC batorewe kuba Abasenateri

Mugisha Alexis
Mugisha Alexis

Ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoreye Mukakarangwa Clotilde ( wa PDC) na Mugisha Alexis (wa Green Party) kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basimbuye babiri basoje manda yabo.

Aba basenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu bane.

Mugisha afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, akaba ari gukora icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere no kurengera ibidukikije. Yatowe ku majwi 34.

Yagiye akora imirimo itandukanye yiganjemo iyo kurengera ibidukikije, kuri ubu ni Umugenzuzi w’umwuga mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Mukakarangwa Clotilde we yagize amajwi 36. Ubusanzwe akora mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro. Si ubwa mbere agiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yamazemo imyaka itandatu aho yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.

Yanakoze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse yigeze no kuba Umuvugizi w’iri huriro. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu.

Aba basenateri baziyongera ku bandi bane bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, kugira ngo basimbure batandatu bazasoza manda mu Ukwakira uyu mwaka.

Amazina y’aba batowe agomba guhita ashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga mu gihe kitarenze iminsi itatu, rukaba arirwo ruzabemeza nyuma yo kugenzura ko bujuje ibisabwa.

Manda ya gatatu ya Sena yatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2019. Icyo gihe Abasenateri barahiye bari 20, barimo bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, babiri batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, babiri batorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.

Batandatu bagiye gusoza manda zabo barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zéphilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi babiri ari bo Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.

Mukakarangwa Clotilde ni ubwa kabiri yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yigeze kuba UmudepiteMugisha Alexis yatorewe kuba Umusenateri nyuma yo gutorwa n'imitwe ya politiki n'amajwi 34]Frank Habineza uyobora Green Party ni umwe mu bari bitabiriye aya matoraUmunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yari yitabiriye aya matoraOdette Nyiramilimo wo muri PL yari yitabiriyeUmuyobozi w'Ishyaka ry'abakozi mu Rwanda , PSR, Rucibigango Jean Baptiste

Amafoto: Himbaza Pacifique

Source:https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mugisha-na-mukakarangwa-batorewe-kuba-abasenateri

Mugisha Alexis