Nyarugenge:Abaturage bifatanyije n’ Abadepite mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Nyarugenge:Abaturage bifatanyije n’ Abadepite mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umugore

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2019 mu Karere ka Nyarugenge nk’ ahandi mu Gihugu hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ibikorwa byo kwihiza uyu munsi bikaba byabereye ku rwego rw’ Imirenge.

Ku rwego rw’ Akarere iki gikorwa kikaba kizihirijwe mu Murenge wa Nyakabanda aho abaturage bifatanyije n’ abadepite mu Nteko ishingamategeko bari muri ihuriro ry’ abanyarwandakazi bari mu nteko aribo Hon.HABINEZA Frank na Hon.MUREBWAYIRE Christine.

Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bikaba byabanjirijwe n’ igikorwa cyo gusura ibitaro by’ Akarere bya Muhima bivura ahanini indwara z’ abana n’ abagore aho abadepite n’ abagize inama y’ Igihugu y’ abagore bari bari kumwe babonye akanya ko kuganira n’ Ubuyobozi bw’ ibitaro ndetse n’ abagore babyariye muri ibyo bitaro banabagenera inkunga.

Uyu munsi ngarukamwaka wizihijwe ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: DUFATANE URUNANA TWUBAKE UMURYANGO UTEKANYE

Source: http://www.rwandatoday.rw/p.php?id=5082