Ruhango: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ruhango: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye

Masozera Jackie hamwe na Nimukuze Goreth
Masozera Jackie hamwe na Nimukuze Goreth

Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Imanishimwe Beatha ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko. Avuga ko bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuko hari abagore bahise bumva ko bigaranzuye abagabo.

Ati: “Njyewe mbona hagikenewe imbaraga mu gusobanura ihame ry’uburinganire kuko niba bivuze ko ari ukuzuzanya hagati y’abashakanye, ibitsina byombi bigahabwa amahirwe angana mu nzego z’ubuyobozi, mu kazi, mu mashuri n’ahandi aba bombi bashobora guhurira.”  

Akomeza avuga ko n’ubwo hakigaragara inzitizi, ariko hari intambwe yatewe kandi yo kwishimira. Ati: “Ubu hari abagore bari mu nzego zifata ibyemezo kandi mbere bitarabagaho, hari abakorana n’ibigo by’imari n’ubwo bakiri bacye ndetse no mu burezi tubona haratewe intambwe ishimishije kuko umubare w’abakobwa bari mu ishuri wiyongereye.”

Mugenzi we Ndorimana Alexis we ati: “Uretse kuba hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburiringanire, ariko hari n’abagabo binangira bakumva ko kuba bagira icyo buzuzanyaho n’abagore babo mu rugo ari ubugwari kandi sibyo. Abagabo nk’aba barahari ariko bagomba guhindura imyumvire kuko abanyarwanda bavuga ko ukurusha umugore aba akurusha urugo. Rero ntabwo umuryango ushobora gutera imbere igihe umugabo adashyigikiye umugore we mu iterambere.”

Akomeza avuga ko ahenshi usanga bagira imbogamizi z’ubukene cyane mu bice by’icyaro, ariko abagabo bamwe bakaba batabona ko abagore bafite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu bw’umuryango ahubwo hakaba hari abagifite imyumvire y’uko umugore ari uwo gukora imirimo yo mu rugo no kubyara gusa.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacky, aganira na Rwandanews24 yagarutse ku nzitizi zikigaragara kugirango ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigerweho harimo no kuba hari abagore batarasobanukirwa ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Ati: “Aho u Rwanda rugeze mu kubahiriza ihame ry’uburinganire no guha umugore ijambo akishyira akizana harashimishije, ariko kwigisha ni uguhozaho. Byatangiye bitumvikana ariko abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro k’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore kuko ubu u Rwanda turi ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko kuko dufite 61.3 % by’abagore mu Nteko.”

Akomeza avuga ko zimwe mu nzitizi zikigaragara harimo abagore bitinya bakumva ko guharanira uburenganzira bwabo ari ugutakaza umuco nk’uko hari bamwe babivuga, ubumenyi budahagije ku bagore bamwe bigira ingare bitwaje ko bahawe uburenganzira hakaziraho n’ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, kutaboneza urubyaro, imirimo yo mu rugo idahemberwa, gutinya guhanga imirimo, gukorana n’ibigo by’imari na banki n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitina, umutungo n’ibindi.

Ati: “Ikibazo cyo kwitinya kiracyahari kuko dufashe urugero nko mu myanya y’ubuyobozi, mu Rwanda dufite uturere 30, ariko imyanya y’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu usanga iyobowe n’abagabo uretse akarere 1. Mu gihe cyo kwiyamamaza usanga iyi myanya ifite abakandida b’abagabo gusa, ariko wagera ku myanya y’abashinzwe imibereho myiza ugasanga ni abagore bayiyoboye gusa. Iyi myumvire ku bagore igomba guhinduka.”

 Bimwe mu byafasha abanyarwanda by’umwihariko abagore kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho nkuko byifuzwa harimo gukomeza kwigisha mu nzego zose no gukora ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, gutoza abagore bato (abakobwa) kwitoza kuzavamo abayobozi beza, kwigirira icyizere abagore bakumva ko bashoboye, kugira ubumenyi budashingiye ku mashuri, guhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo no kurenga kwibera inzitizi ku bagore bamwe.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko rugakurikirwa na Cuba, Bolivia, Mexico na Sweden.

Source: Abagore barasabwa gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe babonye – Rwandanews24 

Masozera Jackie hamwe na Nimukuze Goreth