Rwanda: Abanyarwanda ntibakeneye ingufu za kirimbuzi (Nuclear energy) | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Rwanda: Abanyarwanda ntibakeneye ingufu za kirimbuzi (Nuclear energy)

Ingufu za nikleyeri zishobora gukoreshwa mu bikorwa by'iterambere, gusa ibihugu bigira impungenge z'ingaruka zava ku mpanuka z'ikoreshwa ryazo

Guverinoma y'u Rwanda yaraye yemeje gushyiraho 'urwego rushinzwe ingufu za atomike', uruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi ruvuga ko rutabishyigikiye kandi ruzakomeza kugaragaza impamvu rutabishyigikiye.

Kuva mu 2018 Uburusiya buvugana n'u Rwanda ku gutunganya no gukoresha ingufu za nikleyeri (cyangwa za atomike, za kirimbuzi) mu bikorwa by'iterambere.

Umushinga w'itegeko ry'ikoreshwa ry'izo ngufu mu Rwanda wahise ujya mu nteko wamaganywe n'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ariko uza gutorwa uremezwa.

Nyuma y'uko guverinoma yemeje ishyirwaho ry'ikigo gishinzwe izo ngufu, umudepite Frank Habineza ukuriye ishyaka DGPR avuga ko "Abanyarwanda badakeneye izi ngufu za kirimbuzi".

Yabwiye BBC ati: "N'ubundi twebwe nka DGPR ntabwo dushyigikiye ibintu by'ingufu za kirimbuzi cyangwa ingufu za nikleyeri cyangwa atomique kuko ni ibintu tubona ko bishobora kurimbura Abanyarwanda benshi cyane".

Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n'ikigo ROSATOM cya leta y'Uburusiya gishinzwe iby'ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy'ibijyanye n'izi ngufu mu Rwanda.

Abategetsi icyo gihe bavuze ko u Rwanda ruteganya gukoresha izi ngufu mu bikorwa birimo ubuvuzi bwa kanseri (radiothérapie), ubuhinzi n'ubworozi, amashanyarazi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Kagame na PutinInsiguro y'isanamu,

Perezida Kagame w'u Rwanda mu biro bya Kremlin mu 2018 ubwo yari yasuye Perezida Putin w'Uburusiya

Bwana Habineza avuga ko ku isi ahandi habaye impanuka z'inganda zitunganya izi ngufu ngo zikoreshwe mu bikorwa by'iterambere, zangije byinshi zinashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Bwana Habineza ati: "Nk'iheruka yabaye mu Buyapani yishe benshi kandi yangiza igihugu, no guhangana n'ingaruka zabyo byasabye Ubuyapani miliyari zirenze $20, ni amafaranga menshi cyane".

Impanuka y'uruganda rw'ingufu rwa Fukushima yabaye mu 2011 kubera umutingito na Tsunami yatumye izi ngufu zisohoka zikwira hanze, leta yaho yemeje ko umuntu umwe ari we wapfuye iyo mpanuka ikimara kuba.

Gusa habarurwa abantu bari barwaye bagera muri za mirongo bapfuye hafi aho bivugwa ko bishwe n'imirasire (radiation) yica yavuye muri urwo ruganda.

Bwana Habineza avuga ko bagaragaje ingaruka mbi z'izi ngufu ku gihugu nk'u Rwanda gifite ubuso butoya n'abaturage batuye mu bucucike.

Ati: "Twe turacyahagaze aho twari duhagaze na mbere, ntabwo tubishyigikiye kandi tuzakomeza kugaragaza impamvu tutabishyigikiye, ariko dukoresheje uburyo bw'amahoro, kugeza igihe bazabyumvira".

Yongeraho ati: "Igihe cyose tuzakomeza kwerekana impungenge zacu kuri izo ngufu za kirimbuzi.

"Ntabwo ari ingufu twumva Abanyarwanda bacyeneye cyane, bacyeneye ingufu zisubira, dufite ingufu ziva mu mazi, mu zuba, dufite za gas methane, dufite za 'peat' dufite ubwoko bwinshi bw'ingufu twakoresha tutagiye mu ngufu za kirimbuzi."

Source:https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-54715814?fbclid=IwAR0ugyylUdOABi1JUYQ9kvNPEByPZgQpKXigCojN_HOumSKTcdvxJitHx74