Ubutumwa bw'impera z'umwaka wa 2022 n'ibiteganijwe gukorwa muri 2023 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ubutumwa bw'impera z'umwaka wa 2022 n'ibiteganijwe gukorwa muri 2023

Mugihe dusoza umwaka wa 2022, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [DGPR] Rirashimira Leta yu Rwanda kungamba yashizeho zo guhangana n’icyorezo cya Corona virus [COVID 19] zikaba zaragize akamaro, ubu kikaba cyaragabanyije ubukana ndetse gisa nikirangiye kuko byatumye ibikorwa by’Ishyaka bisubukurwa bigakorwa nkuko byari bisanzwe mu gihugu cyose kuva mukwezi kwa gatanu.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryashoboye gushinga inzego z’abagore n’izurubyiruko mu turere twose ukwo ari 30, ndetse rinatanga amahugurwa kuri izo nzego z’abagore n’urubyiruko  ku ngingo zitandukanye za Politike harimo ingengabitekerezo y’Ishyaka, uburinganire [Gender equality], Demokarasi n’amatora hamwe no Kurengera Ibidukikije.

Ikindi nuko habayeho gutora abayobozi bashya b’inzego zisanwe z’ishyaka mu tumwe mu turere, basimbura aho byabaga bikenewe ndetse hashyirwaho n’inzego.

Ikindi nuko Ishyaka ryohereje abagore15 bitabiriye amahugurwa yabereye Nairobi muri Kenya muri Mata 2022 ku ngingo za Politike, ubukungu, umuco n’imibanire, bahuguwe na Green Party ya Sweden.

Turashimira Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya politike mu Rwanda [NFPO] kuko ryakoresheje amahugurwa abagore bo mu mitwe ya Politike yemewe mu Rwanda noneho Ishyaka DGPR ryohereza umugore umwe guturuka muri buri Karere bivuzeko Ishyaka ryohereje abagore 30 guturuka m’uturere 30 tugize Igihugu

Ikindi ni amahugurwa yakozwe na NFPO ahuriza hamwe urubyiruko rwo mu mitwe ya Politike yemewe mu Rwanda mw’ishuli ryitwa Youth Political Leadership Academy, Ishyaka DGPR ryahagarariwe n’abasore bane ndetse n’abakobwa bane baturutse mumujyi wa Kigali ndetse n’Intara y’uburengerazuba

Ikindi nuko abashingamategeko bahagarariye Ishyaka DGPR yaba m’umutwe w'abadepite ndetse na Sena bakomeje gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirebana n'amategeko ndetse na gahunda bifitiye akamaro abaturage ibyinshi byagiye binyura mw'itangazamakuru. Tukaba tunashimira itangazamakuru ku kazi keza bakora kugirango demokarasi ishinge imizi mu Rwanda.

Umwaka wa 2023 tuzakomeza gukora ubuvugizi ndetse no gusaba leta impinduka kuri gahunda zifite aho zihurira nibyatuma ubuzima bw'abanyarwanda burushaho kuba bwiza, ndetse no Kubungabunga Ibidukikije, tuzakomeza inzego z'Ishyaka ndetse no kongera ubushobozi bw'abarwanashyaka, tuzakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa hagamijwe gushyira mubikorwa intego z'Ishyaka.

Tuzitegura kandi twitabire amatora y’badepite azaba muri Kanama 2023, tuzakomeza kandi imyiteguro y'amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2024.

Mw'izina ry'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda turashimira abantu bose badushyigikiye ndetse bakanateza imbere Demokarasi n'imibereho myiza y'abanyarwanda.

Tukaba dusoje tubifuriza n'imiryango yanyu kugira iminsi mikuru myiza n'umwaka mushya muhire wa 2023.

Dr. Frank Habineza (MP)

Perezida

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR)