Umuntu wambaye amapingu ntakwiye kuraswa n’ugutwi- Ishyaka Green Party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Umuntu wambaye amapingu ntakwiye kuraswa n’ugutwi- Ishyaka Green Party

Hon.Ntezimana Jean Claude, Secretary General-DGPR
Hon.Ntezimana Jean Claude, Secretary General-DGPR

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Depite Ntezimana Jean Claude, yatangaje ko ishyaka rye ritemera kandi ryamagana iraswa ry’abantu baba bambaye amapingu bikavugwa ko bashatse kurwanya cyangwa gutoroka inzego zishinzwe umutekano.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV cyagarukaga ku buzima bw’igihugu muri rusange ndetse n'aho ririya shyaka rigeze rishyira mu bikorwa ibyo ryemereye Abanyarwanda.

Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka Green Party, Depite Ntezimana Jean Claude, yavuze ku ngingo nyinshi maze anagaruka ku bikunze kuvugwa ko hari abantu barashwe na Polisi bagerageza gutoroka, maze avuga ko usibye no kuraswa n’ukuguru cyangwa ukuboko 'ntawe ukwiye kuraswa n’ugutwi' mu gihe afungishije amapingu.

Yagize ati: "Uretse no kuraswa ukuguru cyangwa ukuboko, ubundi umuntu wambaye amapingu ntakwiye kuraswa n’ugutwi. Nta rugingo na rumwe rukwiye kuraswa kuko umuntu wambaye amapingu aba aboshywe ntashobora kugucika, n’umwana muto yamufata.”

Yongeyeho ko kandi ubundi mu gihe umuntu agikekwaho ibyaha adakwiye gufatwa ngo afungwe, ngo yagakwiye gucungirwa umutekano, agafatwa neza kugeza igihe iperereza rizagaragaza niba koko ari umunyabyaha.

Depite Ntezimana yatangaje ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu hamaze igihe humvikana iraswa ry’abantu, inzego zishinzwe umutekano zigasobanura ko babanje kuzirwanya cyangwa bagerageza kuzicika. Ni ingingo ukunze gugarukwaho na benshi bibaza impamvu Polisi ihora itanga ibisobanuro bimwe.

Polisi y’u Rwanda mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki ya 3 Mutarama uyu mwaka, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko Polisi itarasa abambaye amapingu, gusa umupolisi akaba ashobora kurasa umunyabyaha wanze kumvira amabwiriza cyangwa se ushaka gucika.

Ati: “Nta mupolisi wafunga umuntu amapingu ngo narangiza ngo amurase.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko iyo bigaragaye koko ko polisi yarashe umuntu wambaye amapingu, hakorwa iperereza uwabigizemo uruhare akabihanirwa.

Ikiganiro kirambuye na Depite Nzezimana wakireba hano...: https://www.youtube.com/embed/0ZmCgjPy5D0

 

Source: http://bwiza.com/?Umuntu-wambaye-amapingu-ntakwiye-kuraswa-n-ugutwi-Ishyaka-Green-Party-Video&fbclid=IwAR0HrgILprUvo3sVUQp-SsCgOlrWCgtFDY2ADfAVRvvWMx1wHEXXwXnvV9k

Hon.Ntezimana Jean Claude, Secretary General-DGPR