Umusanzu wa Green Party wanyuze igihugu, Mugisha Alexis yemejwe bidasubirwaho muri Sena | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Umusanzu wa Green Party wanyuze igihugu, Mugisha Alexis yemejwe bidasubirwaho muri Sena

Iyi nkuru yanditswe na The Source Post: Byabaye ibirori bidasanzwe ubwo Dr Habineza Frank uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yemererwaga kuba umudepite mu Rwanda.

Ni urugamba barwanye amanywa n’ijoro, rwaranzwe no kwihanganira byinshi byaje kurangira iri shyaka rigize abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iri shyaka ryabonye n’undi mwanya mushya mu nteko ishinga amategeko nyuma yuko Mugisha Alexis atorewe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, kuba umusenateri.

Ni intambwe yari itewe ariko ikeneye ko umusifuzi yemeza niba Mugisha yakwemezwa nka Senateri nyuma yo kureba niba koko nta miziro afite yatuma adahabwa izi nshingano; yujuje ibisabwa.

Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko rwasuzumye dosiye ya Madamu MUKAKARANGWA Clotilde na Bwana MUGISHA Alexis rusanga bujuje ibisabwa n’amategeko, rukaba rwemeje ko baba abasenateri bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Intambwe bateye ibarenza kuba abasenateri b’iri huriro ahubwo bakaba abahagarariye abanyarwanda bose mu nteko ishinga amategeko.

Democratic Green Party ni ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Kwemera politiki yaryo ni uko ritarangwa n’amacakubiri cyangwa ikindi cyatatanya abanyarwanda. Ku rundi ruhande iri shyaka ryagiye ritanga ibitekerezo rigaragaza byinshi bikwiye gukorwa, bazakora bageze ku butegetsi[Ubwo biyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika n’uw’abadepite]. Ibyo birimo ‘kunoza’ politiki ya mituweli, umaze kwishyura amafaranga asabwa akajya ahita yemererwa kwivuza, atarindiriye ukwezi uko byahoze mbere. Ibi byarangiye gukurikizwa.

Ikindi bashyize imbere ni ibyo ‘kunoza’ gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ku buryo n’abiga mu mashuri abanza bajya bagaburirwa ku ishuri. Ibi nabyo leta yamaze kubyemeza.

Iby’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiri muri gahunda politiki y’iri shyaka byemejwe na Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’iri shyaka ubwo ryiyamamarizaga mu matora y’abadepite mu karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018.

Habineza avuga ko muri ayo matora yiyamamajemo mu mwaka wa 2017 n’ubwo atabashije kuyatsinda hari impinduka ishyaka rye ryifuzaga zamaze gushyirwa mu bikorwa.

Atanga ingero z’aho bifuzaga ko uwishyuye mituweli atategereza igihe cy’ukwezi ngo abone kwivuza. Aha yerekana ko Guverinoma ibicishije mu kigo cyayo gishinzwe imicungire ya mituweli yagennye ko uwishyuye mituweli ahita yivuza.

Akomoza ku bijyanye no kurindisha u Rwanda icyogajuru, Habineza yerekana ko iki nacyo guverinoma iri kubishyira mu bikorwa, kuko byatangajwe ko u Rwanda rushobora kubona icyogajuru cya mbere mu 2020[byarangiye u Rwanda rugize icyogajuru]..

Ku bijyanye na pansiyo nabwo iri shyaka ryasabaga ko yongerwa, kuri uru rwego ngo hari ibyakozwe, kuko yongerewe.

Ku bijyanye n’ubuzima nabwo ngo yasabaga ko buri kagari kagira ikigo nderabuzima, Habineza asanga leta iganisha ubuzima muri iki cyifuzo, kuko hari henshi byamaze gukorwa.

Amacumbi y’abakora mu nzego z’umutekano ni kimwe mu byo Green Party yashyiraga imbere ko izihutira gukemura. Yishimira ko guverinoma yatangiye kubyumva ndetse ikabishyira mu bikorwa, kuri ubu abapolisi bakaba baratangiye guhabwa amacumbi bubakiwe mu kigo cyabo kiri ku Kacyiru. Byakozwe mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017, ubwo Polisi y’u Rwanda yatahaga amacumbi azakira abapolisi 1500.

Ku bijyanye no gufungura abaturage, nabyo ngo hari abagiye bafungurwa.

Habineza ati ” Iby’amacumbi byabaye nyuma y’amezi nk’abiri gusa turangije ibikorwa byo kwiyamamaza. Hari n’ibindi byakozwe hari n’ibizakorwa… Amajwi yanyu twarayishimiye n’ubwo tutatsinze. Ntabwo twaruhiye ubusa kubera ibi byose byakozwe. ”

Akomeza avuga ko imigambi ishyaka ayobora rishyize imbere ari igamije impinduka mu Banyarwanda, no muri aya matora ateganyijwe imbere bateganyije iyo migambi.

Iri shyaka ariko ntirirasubizwa ku bijyanye na gahunda yaryo yo gukora ubuvugizi ubutaka abanyarwanda batunze bukavanirwaho imisroro nka gakondo yabo itagomba gusoreshwa nkuko iri shyaka ribivuga.

The Source Post yigeze gukurikirana ibitekerezo bya Mugisha Alexis

Mu mwaka wa 2017 na 2018 mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite n’aya perezida, The Source Post yahuye kanshi na Mugisha, umugabo w’unuhanga ucisha make wahoraga hafi ya Dr Habineza banoza ubutumwa bageza ku banyarwanda basabaga amajwi.

Kuwa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2018 ubwo Green Party yiyamamazaga mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu mu matora y’abadepite, umwanya munini wahawe Bwana Mugisha Alexis. Icyo gihe uyu wari mu bakandida depite b’iri shyaka yavuze ko abaturage bagorwa n’ingendo cyane izo mu mazi mu gace ka Rubavu n’ahandi.

Mugisha Alexis uwa gatatu uvuye kuri Dr Habineza

Akomeza avuga ko iyo batorwa bari gutegura uburyo bwo guha ubumenyi abatwara ayo mato, akiyongera kandi abayatega bagacibwa amafaranga make.

Ari aho i Kanama muri santere ya Mahoko yongeyeho ko bazafasha guteza imbere ubucuruzi, Green Party igashyiraho itegeko rigena ibigo bizateza imbere abacuruzi bikaborohereza. Ufite igishoro cya miliyoni ebyiri kumanura ntasore. Ikindi ni ugushyiraho itegeko rifasha abikorera ki giti cyabo, bagahugurwa, bagahabwa ubumenyi ku bijyanye no kohereza ibintu hanze. Yasezeranyije guteza imbere inganda ziciriritse n’izikomeye, harwanywa imyuka yangiza ikirere. Izo nganda zizaba zirimo izitunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse n’itunganywa ry’umugezi wa Sebeya wakunze kwangiza imitungo y’abaturage rimwe ikabatwara n’ubuzima bwabo.

   Source: http://thesourcepost.com/index.php/2020/09/25/umusanzu-wa-green-party-wanyuze-igihugu-mugisha-alexis-yemejwe-bidasubirwaho-muri-sena/