Umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda Aravuguruza Inkuru za RUSHYASHYA | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda Aravuguruza Inkuru za RUSHYASHYA

Umuyobozi wa Democratic Green Party of Rwanda, Frank Habineza aravuguruza Inkuru zitandukanye zasohowe mu Kinyamakuru RUSHYASHYA

UMUYOBOZI WA DEMOCRATIC GREEN PARTY OF RWANDA / PARTI DEMOCRATIQUE VERT DU RWANDA, FRANK HABINEZA ARAVUGURUZA INKURU ZITANDUKANYE ZASOHOWE MU KINYAMAKURU RUSHYASHA

Bwana Muyobozi w'Ikinyamakuru Rushyashya,

Nyuma yo kubona inkuru zitandukanye mwasohoye mu kinyamakuru Rushyashya mutuvugaho ibintu bitari ukuri, turifuza kubivuguruza muri izi ngingo zikurikira :

1. Ikinyamakuru Rushyashya Vol.99, 20-30 cyasohotse mu kwezi kwa Mutarama 2011, kuri page ya mbere n'iyakabiri hariho icyomwise Urutonde rw'abazajya muri guverinoma ya Kayumba na Karegeya, muri urwo Rutonde mugashyiramo Democratic Green Party of Rwanda. Turifuza kumenyeshya abasomye iyo nkuru n'abanyarwanda bose muri Rusange ko ibyo atari ukuri, kuberako urwo rutonde ntarwo tuzi kandi nta nimokaranire cyangwa se amasezereno Ishyaka mbereye Umuyobozi cyangwa njye ubwanjye twaba twarigeze tugirana nabo bavugwa.

2. Kuri page ya 10, y'icyo kinyamakuru, mwandise indi nkuru ifite umutwe uvuga ngo : Umuyobozi wa Rwanda Green Party mu nkambi y'impunzi muri Suede. Turifuza kubanyesha ko ibyo nabyo atari ukuri, icyanjyanye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'Uburayi naragisobanuye mu bitangazamakuru bitandukanye no kuri Radio BBC Gahuza Miryango. Ndi muri Suede mu rwego rw'akazi, aho tuba ntabwo ari ibanga, turasurwa kandi namwe mubyifuje twahababwira. Inshingano turimo n'izitungana tuzagaruka murwatubyaye. Mu rwego rwo kukumenyesha ko ibyo watwanditseho ari ibinyoma mboneyeho kumenyesha abasomyi banyu n'Abanyarwanda muri rusanjye ko Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ririmo ryitegura kuzamamaza abakandida baryo mu amatora ataha yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko (Parliamentary elections).

3. Ikinyamakuru Rushyashya Vol.100, 8-20 Gashyantare 2011, kuri page yacyo ya mbere n'iyakabiri, handitseho inkuru y'Ingabo 5000 zatojwe gufata Kigali. Muriyo nkuru mukavuga ko Democratic Green Party irimo gukorana na Rud-Urunana muri iyo gahunda. Turifuza kubamenyesha ko ibyo ari icyinyoma cyambaye ubusa, ko iyo RUD URUNANA tutayizi kandi tutanigeze dukorana nayo.

4. Muri iyi nkuru mwandika muvuga ko Umuyobozi wa Green Party Frank Habineza, yabaye igikoresho cyabarwanya FPR bayirimo, turifuza kubamenyesha ko ibyo ari ugutukana kuko tutigeze tuba igikoresho cy'uwariwe wese. Frank Habineza niwe watangije Democratic Green Party of Rwanda kandi icyo gitekerezo yakize kuva mu mwaka wa 2003.

Ibyo twabitangira ibimenyetso kuko hari n'abantu benshi babizi. Bityo rero igiketerezo twagize cyo gushinga ishyaka riharanira demokarasi nokurengera ibidukikije kinashingiye kandi no kuburambe buhagije muri gahunda zijyanye no kurengera ibidukije no guharanira demokarasi. Umuyobozi wa Democratic Green Party yize amashuri ahagije aminuza muri Kaminuza Nkuru y'uRwanda i Butare mubijyane n'Ubuyobozi. Ubu kandi Frank Habineza akaba yaragiriwe n'ikizere gikomeye kuko ariwe ukuriye amashyaka arengera Ibidukikije muri Afrika yose ( President, African Greens Federation), akaba anahagarariye Afrika muri komite mpuzampahanga y'Aamashyaka Arengera Ibibudiikike ku Isi ( Global Greens Coordination). Tukaba tuboneyo umwanya wo kubasaba kutazongera kudutuka mukoresha amagambo atandukanye, cyane muvuga ku babyeyi bacu. Kimwe n'andi mashyaka yose yo mu Rwanda, abifuza kuza muri Green Party bagashyigikira imigabo n'imigambi byayo kandi hakurikijwe amategeko ishyaka n'igihugu bigenderaho, amarembo arafunguye.

5. Mukurangiza turifuza kubamenyesha ko ku Itariki ya 28 Ukuboza 2010, Ishyaka Democratic Green Party ryavuye mu ihuriro ryari risangiye na FDU-Inkingi hamwe na PS Imberakuri, kandi ibi bikaba byaranatangajwe n'Itangaza makuru ryo mu Rwanda, urugero : IGIHE.COM : http://news.igihe.org/news-7-11-947..., Radio Contact FM : http://www.contactfm.info/en/rwanda..., Rwanda News Agency : http://rnanews.com/politics/4602-gr... nayandi ma radiyo atandukanye. Ibyo twabikoze turangije gushishoza neza icyerecyezo cy'Ishyaka ryacu, twunamiye na Visi Perezida wacu wa mbere, André Kagwa Rwisereka, wishwe urwagashinyaguro.

Turangije tubasaba ko mbere yo kutwandikaho inkuru mwajya mubanza mukatubaza bityo kandi tukabasaba ko mutazongera kutwitirira ibikorwa bitari ibyacu kandi amategeko asobanura neza ko icyaha ari gatozi. Mushobora kutubona kuri iyi Telephone : +46737588927

Bikozozwe kuwa 22/2/2011

Murakoze cyane

Frank Habineza,

Perezida Fondateur wa Democratic Green Party of Rwanda