Summary of News items | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Summary of News items

Ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera Ibidukikije mu Rwanda Green party ryangiwe gukora inama n’imwe mu mahoteri yo mu ntara y’iburasirazuba muri Kayonza bisaba ko umuyobozi waryo yiyambaza ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza.Iyi hoteri yitwa MIDLAND MOTEL Kayonza, yakiriye amafaranga y’iri shyaka ibihumbi 300 000frw mu minsi ishize,babasigaramo ibihumbi 100 000frw yagombaga gutangwa ku munsi wo gukora inama, kuko bari baciwe ibihumbi 400 000frw ariko uyu munsi abarwanashyaka bahageze bangirwa... Read more
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza Frank yanenze imyitwarire y’abayobozi ba Motel Midland yanze ko bahakorera inama kandi barakiriye amafaranga yabo mbere, ariko anashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwabafashije bagakora iyi nama ku buryo bugoranye.Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena nibwo bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ishyaka rya Green Party babwiwe ko batari bukorere inteko rusange y’urubyiruko bari bamaze icyumweru cyose barabateguje, abandi... Read more
Depite Dr Frank Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasike kuko biteza ingaruka zirimo urupfu ku binyabuzima n’iyangirika rikomeye ry’ibidukikije.Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu muganda usoza uku kwezi kwa Gicurasi, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, abagize inzego z’umutekano, n’abatuye mu murenge wa Nasho mu kagari ka Cyambwe, bifatanyije mu bikorwa byo... Read more
Urubyiruko rwo mw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party rwiyemeje gutera ibiti nk’uko Umuyobozi waryo Dr Frank Habineza yabigenje.Abarwanashyaka b’urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) baturutse mu turere 8 tw’Intara y’Amajyepfo, bitoyemo ababahagarariye banahugurwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurengera ibidukikije n’ibindi.Hasubika Samuel uhagarariye urubyiruko ku... Read more
Berekeza kw'Ishyamba rya Kaminuza bateye
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001.Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka rubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, yibandaga ku mahugurwa kuri demokarasi,... Read more
Umukuru w'ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha.Mu nteko rusange y'ishyaka yabaye ku wa gatandatu, Depite Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka mu yindi manda y'imyaka itanu, anatangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu 2024.Mu matora yo mu 2017, Habineza yari umwe mu bakandida babiri bahatanaga na Perezida Paul Kagame, wiyamamarizaga manda ya gatatu.... Read more
L'opposant Frank Habineza, chef du Parti vert démocrate du Rwanda, a été investi samedi par sa formation candidat à l'élection présidentielle prévue l'an prochain.Frank Habineza devrait affronter le président Paul Kagame, qui dirige le Rwanda d'une main de fer depuis des décennies et qui a remporté un troisième mandat en 2017 avec près de 99% des voix.Ancien chef rebelle, Kagame est considéré comme le dirigeant de facto du pays depuis la fin du génocide de 1994.Habineza a été désigné, sans... Read more
The head of a Rwandan opposition party, Frank Habineza, said on Saturday he would run for president in next year´s election after winning the nomination of the Democratic Green Party of Rwanda.Habineza is widely expected to face President Paul Kagame, who has ruled Rwanda with an iron fist for decades and who won a third term in 2017, taking home nearly 99 percent of the vote.A former rebel chief, Kagame has been regarded as the country´s de facto leader since the end of the 1994 genocide.... Read more
Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] batoye Dr Frank Habineza nka perezida w’iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, banahita bemeza ko azongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ahagarariye Ishyaka.Dr Habineza usanzwe ari n’Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange [Congres] y’iri shyaka.Amatora nk’aya... Read more
Un membre du Parlement du Rwanda, le Dr Frank Habineza demande que lors du vote du budget pour la prochaine année 2023/24, qu’il soit envisagé d’augmenter le montant des fonds affectés à la prévention des catastrophes. Annoncé ce 3 mai 2023, où une pluie diluvienne mêlée de vent s’est abattue sur les parties ouest et nord, provoquant des catastrophes qui ont tué environ 130 personnes et en ont laissé d’autres sans abri.Le Ministre des Finances, Uzziel Ndagijimana a présenté au Parlement, les... Read more
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 hakwiye kwitabwa ku kongera amafaranga yagenewe gukumira ibiza.Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya.Kuri uyu munsi kandi nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel... Read more
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Green Party) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, arasaba abahinzi kugabanya ifumvire mvaruganda bakoresha, kuko igira ingaruka nyinshi ku buzima.Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kuyobora inama y’abanyamuryanyo ba Green Party batuye mu ntara y’Amajyaruguru iherutse kubera mu karere ka Musanze, Dr Habineza, yasobanuye ko ifumbire mvaruganda iteza ibyago birimo kanseri.Yagize ati: "Ikintu tubakangurira cyane ni ukureba... Read more
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukijije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye abahinzi bo mu Rwanda kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ari imwe mu bikomeje guteza indwara zirimo Cancer, Diabetses n’izindi zihitana abatari bacye.Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo muri iri shyaka rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurimo urukora ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze abatari bacye mu Rwanda.Dr Frank Habineza avuga ko muri... Read more
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka utaha wa 2024,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryagaragaje imbaraga z’urubyiruko, rirusaba gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu n’ibigiteza imbere.Source: Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n'ibigiteza imbere - Teradig NewsGreen party isanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki... Read more
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu.Source: Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50% (bwiza.com)Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa... Read more
Imbuga za interineti z’imitwe ya politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w’abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora...Imikoreshereze myiza y’imbuga ifasha mu iterambere ry’imitwe ya politiki, bikagira uruhare muri E-Democracy na E-Governance (guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibi bivuze ko... Read more
Parliamentarians Swearing in Ceremony, September 2018
Almost five years ago, the Parliament enacted a law regulating labour in Rwanda. This important legislation left key minimum wage provision details at the discretion of the Minister in Charge of Labour to determine – but it has not yet been set.The effects of this situation are far-reaching; from employees’ welfare as some get small pay that does not match the current high cost of living, to the controversies in compensation payments for accident victims by insurers, among others, according to... Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] ryemeza ko ritavuga rumwe na Leta, rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo.Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize... Read more
The President of the Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, who is also a Member of Parliament, has said that the imprisonment of some Rwandan journalists is one of the reasons why the Rwandan media landscape is not free.Dr. Frank Habineza said that he is ready to submit his candidacy in the next Presidential elections.During an interview with UMUSEKE, Dr. Habineza talked about what has been done in the party and what he thinks he would change when he is elected as the President... Read more
Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, akaba na Depite mu Nteko ishinga Amategeko, yavuze ko ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ari bimwe mu bituma itangazamakuru ritisanzura.Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, agaruka ku bimaze gukorwa mu ishyaka ndetse n’ibyo atekereza yahindura mu gihe yaba Umukuru w’Igihugu.Habineza yavuze ko mu gihe yagirirwa icyizere,... Read more

Pages