Status message
The webform component civicrm_contact is not able to be displayed
Summary of News items
Mugihe dusoza umwaka wa 2022, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [DGPR] Rirashimira Leta yu Rwanda kungamba yashizeho zo guhangana n’icyorezo cya Corona virus [COVID 19] zikaba zaragize akamaro, ubu kikaba cyaragabanyije ubukana ndetse gisa nikirangiye kuko byatumye ibikorwa by’Ishyaka bisubukurwa bigakorwa nkuko byari bisanzwe mu gihugu cyose kuva mukwezi kwa gatanu.Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryashoboye gushinga inzego z’abagore n’...
Read more
Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo, Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gusobanurirwa zimwe mu nzitizi z’iterambere ry’umugore harimo n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu kandi aribo bagore b’ejo hazaza ugasanga intego n’inzozi zabo ntibazigezeho kuko bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.Bamwe mu bagore bitabiriye amahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party baganiriye na ForefrontMagazine...
Read more
Abarwanashya b’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryatoye abariyoboye mu Karere ka Nyaruguru kugeza no ku rubyiruko. Hari hasanzwe abayobozi ku rwego rw’Igihugu, intara, kuri iyi nshuro urwego rw’akarere narwo rwatekerejweho mu karere ka Nyaruguru kimwe n’utundi turere hatowe abayoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda). Abahagarariye abandi batowe ni abayoboye...
Read more
Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere.Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’...
Read more
Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri guteraIryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Kuwa...
Read more
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere...
Read more
Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n'abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z'igize Manifesto y'Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y'amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw'Igihugu bushyize imbere gahunda y'ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n'abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho...
Read more
Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.Byarakaje benshi ...... [kubera impamvu zitandukanye].Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro...
Read more
Bamwe mubaturage batazi neza icyo iyi mvugo Kutavuga rumwe n’ubutegetsi ivuga batekereza ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta riba riyirwanya. Nyamara nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR , kutavuga rumwe ni nk'uko imboni ziba zireba mu mpande zose, bigatuma hashakwa uburyo bwiza bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari.Ibi yabigarutseho ubwo ir'Ishyaka ryari mubikorwa byo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko...
Read more
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.”Hashize iminsi Dr Habineza ashyirwa ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter, ndetse hari abasabye ko yegura ku mwanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’...
Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda / Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse.Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu Ishyaka Green Party ruvuga ko rubona bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi.Uwitonze Francoise wo mu murenge wa Rwamiko agira ati “Usanga...
Read more
Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere.Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko...
Read more
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.Yagize ati "Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki...
Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye.Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera....
Read more
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi yo Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yashyira imbaraga mu kibazo cy’abantu baburirwa irengero.Ni mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2022, mu Mujyi wa Kigali aho umuyobozi w’ir'Ishyaka yanenze bimwe mu bibazo leta yirengagiza, ashima ibyo imaze kugeza ku baturage b’u Rwanda, agira n’ibyo asaba ko byakemurwa.Dr...
Read more
Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’URwanda akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGP) mu Rwanda, Dr Frank Habeneza, avuga ko hakwiye gushyirwaho ikigo na Leta y’u Rwanda gishinzwe gukemura amakimbirane y’apolitike y’abari mu gihugu n’abari hanze yaco mu rwego rwo kugirango u Rwanda rubeho rufite umutekano usesuye”.Ati:”Abarwanya leta n’abari muri leta ,twifuza ko bahura bakaganira, Leta yafata iyambere muri ibi biganiro, bikajya bibera no mu bindi...
Read more
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategako y’uRwanda, Dr Frank Habineza, yasabye abacungagereza bo mu Rwanda kutajya barasa mu cyico abagororwa cyangwa imfungwa mu gihe batorotse ndetse byaba ngombwa hagakoreshwa amasasu atica y’ibipapuro.Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, cyagarukaga mu bimaze kugerwaho n’iri shyaka, mu migabo n’imigambo yaryo, ibitarakorwa bigikorerwa ubuvugizi.Uyu...
Read more
Honorable Depite Frank Habineza na bagenzi bayoborana Ishyaka Rihananira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko mu rwego rwo koroshya ibibazo, u Rwanda rugomba gutera intambwe rukaganira n’abanyarwanda barwanya ubutegetsi, uretse abasize bakoze Jenoside, byazana umwuka mwiza wa politiki mu gihugu mu kubaka amahoro arambye. Depite Frank Habineza ati : U Rwanda rugomba kuganira n’abarwanya ubutegetsi uretse abasize bakoze JenosideMu kuganira n’abarwanya...
Read more
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukijije mu Rwanda, Depite Frank Habineza amaze guha ikiganiro abanyamakuru, aho yumvikanye asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo.Rwanda: Umuyobozi wa Green Party Arasaba Ubutegetsi Kuganira n'Abo Batavuga Rumwe (radiyoyacuvoa.com)Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Tim Ishimwe amaze kuvugana nawe, amubwira impamvu ibiganiro nk’ibi ari ngombwa. Source: Depite Frank Habineza Arasaba Leta Gushyikirana n'Abo Batavuga...
Read more
Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR yanenze uburyo abantu bakekwaho ibyaha bafungwa,binyuranije n’amategeko Aho usanga benshi barakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, nyamara ugasanga bararengeje imyaka bataraburana ngo bahamwe n’ibyaha cyangwa se ngo bagirwe abere, batanze urugero kuri Dr Kayumba ChristoperIbi uyu muyobozi mukuru w’ishyaka akaba ari nawe warishinze, Dr Frank Habineza yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 05...
Read more
Pages