Summary of News items | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Summary of News items

Parliamentarians Swearing in Ceremony, September 2018
Almost five years ago, the Parliament enacted a law regulating labour in Rwanda. This important legislation left key minimum wage provision details at the discretion of the Minister in Charge of Labour to determine – but it has not yet been set.The effects of this situation are far-reaching; from employees’ welfare as some get small pay that does not match the current high cost of living, to the controversies in compensation payments for accident victims by insurers, among others, according to... Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] ryemeza ko ritavuga rumwe na Leta, rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo.Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize... Read more
The President of the Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza, who is also a Member of Parliament, has said that the imprisonment of some Rwandan journalists is one of the reasons why the Rwandan media landscape is not free.Dr. Frank Habineza said that he is ready to submit his candidacy in the next Presidential elections.During an interview with UMUSEKE, Dr. Habineza talked about what has been done in the party and what he thinks he would change when he is elected as the President... Read more
Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, akaba na Depite mu Nteko ishinga Amategeko, yavuze ko ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ari bimwe mu bituma itangazamakuru ritisanzura.Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, agaruka ku bimaze gukorwa mu ishyaka ndetse n’ibyo atekereza yahindura mu gihe yaba Umukuru w’Igihugu.Habineza yavuze ko mu gihe yagirirwa icyizere,... Read more
Depite Frank Habineza wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, agatsindirwa ku majwi ya 0,45%, avuga ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora ataha kabone nubwo uwamutsinze na we ashobora kuziyamamaza. Ati “Uwantsinze ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa warahiriye izi nshingano muri iki cyumweru, yavuze ko hifuzwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yajya abera rimwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kugabanya ingengo y’... Read more
As we come to the close of the year 2022, the Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] wishes to appreciate the Government for the measures which were put in place to combat COVID 19, which proved effective and we were able to resume party activities in the whole country since May.The Democratic Green Party of Rwanda, was able to establish Women and Youth structures at district level in all the 30 dsitricts of the country. We also conducted trainings for those structures on different topics,... Read more
Mugihe dusoza umwaka wa 2022, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [DGPR] Rirashimira Leta yu Rwanda kungamba yashizeho zo guhangana n’icyorezo cya Corona virus [COVID 19] zikaba zaragize akamaro, ubu kikaba cyaragabanyije ubukana ndetse gisa nikirangiye kuko byatumye ibikorwa by’Ishyaka bisubukurwa bigakorwa nkuko byari bisanzwe mu gihugu cyose kuva mukwezi kwa gatanu.Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ryashoboye gushinga inzego z’abagore n’... Read more
Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo, Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gusobanurirwa zimwe mu nzitizi z’iterambere ry’umugore harimo n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu kandi aribo bagore b’ejo hazaza ugasanga intego n’inzozi zabo ntibazigezeho kuko bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.Bamwe mu bagore bitabiriye amahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party baganiriye na ForefrontMagazine... Read more
Abarwanashya b’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryatoye abariyoboye mu Karere ka Nyaruguru kugeza no ku rubyiruko. Hari hasanzwe abayobozi ku rwego rw’Igihugu, intara, kuri iyi nshuro urwego rw’akarere narwo rwatekerejweho mu karere ka Nyaruguru kimwe n’utundi turere hatowe abayoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda). Abahagarariye abandi batowe ni abayoboye... Read more
Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere.Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’... Read more
Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri guteraIryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Kuwa... Read more
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere... Read more
Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n'abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z'igize Manifesto y'Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y'amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw'Igihugu bushyize imbere gahunda y'ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n'abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho... Read more
Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.Byarakaje benshi ...... [kubera impamvu zitandukanye].Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro... Read more
Bamwe mubaturage batazi neza icyo iyi mvugo Kutavuga rumwe n’ubutegetsi  ivuga batekereza ko ishyaka ritavuga rumwe na Leta riba riyirwanya. Nyamara nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda DGPR , kutavuga rumwe ni nk'uko imboni ziba zireba mu mpande zose, bigatuma hashakwa uburyo bwiza bwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari.Ibi yabigarutseho ubwo ir'Ishyaka ryari mubikorwa byo kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko... Read more
Dr.Frank Habineza
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda-Democratic Green Party of Rwanda, Dr Habineza Frank yahaye UMUSEKE yavuze ko gusaba Leta kuganira n’abatavuga rumwe na yo biri muri Manifesto y’ishyaka ryabo, avuga ko mu bo yavuze bataganira harimo “abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.”Hashize iminsi Dr Habineza ashyirwa ku gitutu ku mbuga nkoranyambaga, cyane Twitter, ndetse hari abasabye ko yegura ku mwanya afite mu Nteko Ishinga Amategeko nk’... Read more
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda / Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rirasaba ababyeyi kongera kwita ku burere bw’abana babo bityo bikazacogoza ikibazo cy’urubyiruko rukomeje kurangwa n’imyitwarire idahwitse.Urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwo mu Ishyaka Green Party ruvuga ko rubona  bagenzi barwo barangwa n’imyitwarire idahwitse irimo kwirara mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi.Uwitonze Francoise wo mu murenge wa Rwamiko agira ati “Usanga... Read more
Masozera Jackie hamwe na Nimukuze Goreth
Bamwe mu bagore bavuga ko imwe mu mpamvu babona bagenzi babo bagifite inzitizi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ryabo ari ukwitinya kuko bituma badakora imirimo ibateza imbere.Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yahawe abagore b’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party bo mu karere ka Ruhango kuwa 13/8/2022, basobanurirwa amahame y’iri shyaka, gukunda Igihugu, kurengera ibidukikije no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore nk’uko... Read more
Rwanda Governance Board -RGB
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n’imvugo y’Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Inama ngishwanama y’Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.Yagize ati "Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, ashinzwe kwandika imitwe ya politiki, akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na  Leta ni ikintu twamaganye nk’ishyaka rikora politiki... Read more
Hon Ntezimana Jean Claude, SG
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, rivuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe gukemura amakimbirane ya politiki gihuza abatavuga rumwe na Leta mu rwego rwo kurinda amahoro arambye.Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena 2022 Umuyobozi w’iri shyaka Honorable Frank Habineza yavuze ko biteye inkeke kuba umuntu yabyarira abana mu gihugu ariko agahora atekereza ko hari undi uhora ashaka kugitera.... Read more

Pages