News and Press | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

News and Press

DGPR Green Party yatoye abakandida 14 bazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Burasirazuba

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bo mu Ntara y’Iburasirazuba, batoye abakandida 14 bazabahagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Babatoye mu nama rusange y’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.

English

DGPR Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [DGPR Green Party], ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha  abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera.

Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

English

Green Party Calls for Compensation for Wrongfully Imprisoned Individuals

During a Press Conference last Friday, Dr. Frank Habineza, President of the Democratic Green Party of Rwanda, expressed his belief that individuals who have been wrongfully imprisoned for an extended period of time should be compensated. The Press Conference took place in Musanze District during an event to select candidates for the upcoming parliamentary elections.

Dr. Habineza highlighted the issue of individuals being temporarily imprisoned for more than 30 days while awaiting trial and investigation, stating that it violates human rights.

English

DGPR-Green Party asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire kandi yari umwere

Ishyaka Riharinira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] risanga umuntu wafunzwe igihe kirekire ari mugifungo cy’agateganyo cy'iminsi yateganyijwe 30 kandi nyuma bikagaragara ko ari umwere akwiye guhabwa indishyi ndetse no mu gihe iyo minsi irenze hagikorwa iperereza kugirango amategeko azajye yubahirizwa kandi abantu ntibazajye bafungwa ntabimenyetso bifatika bihari .

English

Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe?

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [ DPGR-Green Party] Hon. Dr. Habineza Frank, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko teka rishyiraho umushahara fatizo mushya waheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo [MIFOTRA].

English

Amajyaruguru: Frank Habineza yerekanye ko Green Party ikorera Abanyarwanda

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza yatangaje ko yishimira ko ibibazo hafi ya byose iri shyaka ryakoreye ubuvugizi byamaze gukemuka, bityo akabiheraho yemeza ko rikorera Abanyarwanda. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo basozaga inteko rusange yanabereyemo amatora, Hon. Dr. Frank Habineza yahamije ko ibyo iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ryasezeranyije abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza hafi ya byose byamaze gukorwa. Yagize ati:

English

Amajyaruguru: Abarwanashyaka ba Green Party batoye abazabahagararira mu matora

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bahagarariye abandi bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, batoye abakandida bazabahagararira mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

 

Aya matora yabaye Ku wa 15 Werurwe 2024 abera mu Nteko Rusange yateraniye mu Karere ka Musanze, yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi baturuka mu turere tw’iyi Ntara n’abayobora ibyiciro byihariiye birimo abagore n’urubyiruko.

English

Imyaka itandatu mu Nteko, Imyiteguro y'amatora: Impumeko ya Dr Frank Habineza [Ikiganiro n'Igihe.com]

Harabura amezi atatu kugira ngo hatangire ibikorwa bijyanye n’amatora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika cyane ko ari wo mwaka wa mbere agiye kuba ahujwe.

Amashyaka ndetse n’abanyapolitiki batandukanye mu Rwanda batangiye gukora ibikorwa bitandukanye by’imyiteguro iganisha kuri ayo matora.

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ni umwe mu bashaka kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2017.

English

Ishyaka Green Party ryahisemo abazarihagararira mu Majyepfo mu matora y’Abadepite

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite.

English

Green Party irifuza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka

Abarwanashyaka bo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda(Democratic Green Party of Rwanda) bitabiriye congress baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, basabye ko abazabahagararira mu Nteko ishingamategeko kuzabakorera ubuvugizi ibiciro by’ibiribwa biri ku masoko bikaba byagabanuka.

English

Pages