Depite Frank Habineza wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, agatsindirwa ku majwi ya 0,45%, avuga ko ntakizamubuza kwiyamamaza mu matora ataha kabone nubwo uwamutsinze na we ashobora kuziyamamaza. Ati “Uwantsinze ntaho yagiye ariko nanjye ntaho nagiye.”
Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa warahiriye izi nshingano muri iki cyumweru, yavuze ko hifuzwa ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yajya abera rimwe n’ay’Abadepite mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari igenda kuri aya matora yombi.
As we come to the close of the year 2022, the Democratic Green Party of Rwanda [DGPR] wishes to appreciate the Government for the measures which were put in place to combat COVID 19, which proved effective and we were able to resume party activities in the whole country since May.
Abagore biyemeje gukangurira bagenzi babo gukoresha agakingirizo, Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gusobanurirwa zimwe mu nzitizi z’iterambere ry’umugore harimo n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu kandi aribo bagore b’ejo hazaza ugasanga intego n’inzozi zabo ntibazigezeho kuko bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Bamwe mu bagore bitabiriye amahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party baganiriye na ForefrontMagaz
Abarwanashya b’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryatoye abariyoboye mu Karere ka Nyaruguru kugeza no ku rubyiruko.
Hari hasanzwe abayobozi ku rwego rw’Igihugu, intara, kuri iyi nshuro urwego rw’akarere narwo rwatekerejweho mu karere ka Nyaruguru kimwe n’utundi turere hatowe abayoboye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda). Abahagarariye abandi batowe ni abayoboye Ishyaka ku rwego rw’akarere, hatorwa abahagarariye abagore n’urubyiruko.
Urubyiruko rwibumbiye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR basanga kuba hari abakoze Politiki nabi ikageza u Rwanda ahabi mu mwaka 1994 bidakwiye kubuza urubyiruko gukora politiki igamije gukosora amakosa yakozwe mbere.
Ibi uru rubyiruko rwabigarutsemo, ubwo rwitabiraga amahugurwa yateguwe n’iri shyaka kuwa 22 Ukwakira 2022. Aya mahugurwa yahuje abarwanashyaka baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali abera kuri Auberge Bel Angle mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo.
Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri gutera
Iryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), risanga urubyiruko n’abagore na bo bakwiye kugaragara ari benshi mu bikorwa bya Politiki.
Ni mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Abadepite mu mwaka utaha wa 2023 ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukwakira 2022, ishyaka Green Party ryahuje bamwe mu rubyiruko n’abagore batuye muri Kigali, batorwamo abayobozi b’ibyo byiciro barihagarariye mu turere tugize uyu Mujyi.
Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.