Democratic Green Party of Rwanda | Page 13 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Democratic Green Party of Rwanda

Depite Habineza yasabye Minisitiri w’Umurimo kwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo usimbura 100 Frw amaze imyaka 40

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yibukije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko gahunda yo gushyiraho umushahara fatizo kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko ku bakozi bose ikwiriye kwihutishwa.

English

Umusanzu wa Green Party wanyuze igihugu, Mugisha Alexis yemejwe bidasubirwaho muri Sena

Iyi nkuru yanditswe na The Source Post: Byabaye ibirori bidasanzwe ubwo Dr Habineza Frank uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yemererwaga kuba umudepite mu Rwanda.

Ni urugamba barwanye amanywa n’ijoro, rwaranzwe no kwihanganira byinshi byaje kurangira iri shyaka rigize abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iri shyaka ryabonye n’undi mwanya mushya mu nteko ishinga amategeko nyuma yuko Mugisha Alexis atorewe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, kuba umusenateri.

English

Rwanda Democratic Green Party member, Alexis MUGISHA elected to the Rwandan Senate.

Members of the National Consultative Forum of Political Organisations in Rwanda on Thursday, 24th September 2020, elected both Mr.Alexis Mugisha and Ms.Mukakarangwa Clotilde to the Rwandan Senate as stipulated by the Rwandan Constitution. Both were confirmed yesterday by the Supreme Court.

Mr.Alexis Mugisha, is the Commissioner General of the Democratic Green Party of Rwanda and has been a party member since its inception in 2009. He holds a Bachelor’s degree in Physical and Human Geography and finalising a master’s degree in Environmental and Development Studies.

English

Ishyaka Green Party rigeze he riha abaturage ibyo ryabasezeranyaga ryiyamamaza?

UMUBAVU waganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurerengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Depite Ntezimana Jean Claude agaruka byimbitse kubyo bagiye biyemeza kimwe n’ibyo bagiye bemerera abaturage bageze babishyira mu bikorwa.

Ishyaka Ishyaka Green Party si rishya mu matwi y’abantu kuko ubu ryicaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma yuko mu matora aheruka y’Abadepite ryegukanye imyanya ibiri aho rihagarariwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza kimwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude.

English

Umuntu wambaye amapingu ntakwiye kuraswa n’ugutwi- Ishyaka Green Party

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Depite Ntezimana Jean Claude, yatangaje ko ishyaka rye ritemera kandi ryamagana iraswa ry’abantu baba bambaye amapingu bikavugwa ko bashatse kurwanya cyangwa gutoroka inzego zishinzwe umutekano.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Kanama, mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV cyagarukaga ku buzima bw’igihugu muri rusange ndetse n'aho ririya shyaka rigeze rishyira mu bikorwa ibyo ryemereye Abanyarwanda.

English

DGPR yasabye Guverinoma kurenganura abafungiwe ubusa

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party akaba n’umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, yasabye Leta gutanga ubutabera ku bantu bafungiye akarengane mu magereza yo mu Rwanda mbere y’uko inama ya CHOGM iterana.

Mu kiganiro yagiranye na Real Talk Channel, Dr Habineza yagarutse ku mpinduka ishyaka rye ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, aho yagarutse ku bitekerezo byagiye bitangwa n’ishyaka abereye umuyobozi bikagirira Abanyarwanda umumaro.

English

Ishyaka Democratic Green Party ryamaganye ibyo kwigisha mu cyongereza

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ‘Democratic Green Party of Rwanda’ ryamaganye icyemezo cy’uko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kujya biga mu rurimi rw’icyongereza.

Riravuga ko ingaruka mbi z’iki cyemezo zitazatinda kwigaragaza.

Hari abaturage bavuga ko iki cyemezo ari kiza kuko abana bazarushaho kumenya indimi z’amahanga.

English

Ishyaka rya Green Party ntirishyigikiye iyubakwa ry’ikigo cy’ubumenyi mu bya Nucléaire mu Rwanda

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda: DGPR), riravuga ko Guverinoma iri kureba ku nyungu gusa ntirebe ingaruka kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire, bizateza abanyarwanda.

Ku wa Mbere tariki 15 nibwo Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatoye umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya y’ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire ku butaka bw’u Rwanda.

English

Rwanda Democratic Green Party MPs Voted Against the Construction of the Centre of Nuclear Science and Technology in Rwanda.

On Monday, 15th June, during a plenary session of the Chamber of Deputies-Rwanda Parliament, two Democratic Green Party of Rwanda, MPs, voted against the law approving the ratification of the agreement between Rwanda and Russia on cooperation in the construction of the Centre of Nuclear Science and Technology on the territory of Rwanda, which was signed in Sochi, on 24th October 2019.

Why did Green Party MPs Vote Against the Nuclear Center law:

English

Democratic Green Party's new National Executive Committee Members Approved by the Political Bureau, 20th July 2019

Democratic Green Party's new National Executive Committee Members Approved by the Political Bureau, 20th July 2019

During its ordinary seating on 20th July 2019, the Political Bureau elected new Party Commissioners and therefore, confirmed the new National Executive Committee. It’s imperative to note that in addition to the Commissioners the National Executive Committee is also made up of 9 members from the Central Executive Committee who were elected by the Party Congress last year.

Below is the full list of NEC Members.

English

Pages