The opposition Democratic Green Party of Rwanda promises to make a plea for small businesses that have been affected by COVID-19 to have access to the 100 billion Frw Post-COVID-19 Economic Recovery Fund, according to Party President Dr. Frank Habineza.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza avuga ko kuba ishyaka abereye umuyobozi ryarinjiye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda by’umwihariko mu mutwe wa Sena, ngo bigaragaza ko rimaze gukura kandi akaba ashima ko ngo bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bafite ibitekerezo byiza ndetse ngo bashobora guhagararira abanyarwanda.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yibukije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko gahunda yo gushyiraho umushahara fatizo kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko ku bakozi bose ikwiriye kwihutishwa.
Iyi nkuru yanditswe na The Source Post: Byabaye ibirori bidasanzwe ubwo Dr Habineza Frank uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yemererwaga kuba umudepite mu Rwanda.
Ni urugamba barwanye amanywa n’ijoro, rwaranzwe no kwihanganira byinshi byaje kurangira iri shyaka rigize abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Iri shyaka ryabonye n’undi mwanya mushya mu nteko ishinga amategeko nyuma yuko Mugisha Alexis atorewe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, kuba umusenateri.