Dr.Frank Habineza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr.Frank Habineza

Ishyaka rya DGPR-Green Party ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka  mu mujyi wa Kigali.

English

Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije

Depite Dr Frank Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasike kuko biteza ingaruka zirimo urupfu ku binyabuzima n’iyangirika rikomeye ry’ibidukikije.

English

Depite Frank Habineza yasabye ko gukumira ibiza bihabwa umwihariko mu ngengo y’imari

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 hakwiye kwitabwa ku kongera amafaranga yagenewe gukumira ibiza.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya.

English

Dr Frank Habineza yahishuye igikwiye kwitonderwa kiri mu bitiza umurindi indwara zica benshi mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukijije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye abahinzi bo mu Rwanda kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ari imwe mu bikomeje guteza indwara zirimo Cancer, Diabetses n’izindi zihitana abatari bacye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo muri iri shyaka rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurimo urukora ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze abatari bacye mu Rwanda.

English

Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n’ibigiteza imbere

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka utaha wa 2024,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryagaragaje imbaraga z’urubyiruko, rirusaba gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu n’ibigiteza imbere.

Source: Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n'ibigiteza imbere - Teradig News

English

Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50%

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu.

English

Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry’imitwe ya politiki

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] ryemeza ko ritavuga rumwe na Leta, rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo.

Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize ryinjiye muri iryo huriro.

English

Ubukene bunize Itangazamakuru ry’u Rwanda, Demokarasi … – IKIGANIRO na Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, akaba na Depite mu Nteko ishinga Amategeko, yavuze ko ifungwa rya bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ari bimwe mu bituma itangazamakuru ritisanzura.

Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, agaruka ku bimaze gukorwa mu ishyaka ndetse n’ibyo atekereza yahindura mu gihe yaba Umukuru w’Igihugu.

English

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma yaho Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikoreye ikiganiro n'abanyamakuru, kuwa 5 Kanama 2022, ku ngingo z'igize Manifesto y'Ishyaka ubwo twakoraga isesengura ryayo, byatumye haba impaka nyinshi ku ingingo yaho aho twavugaga ko inzira y'amahoro arambye ishoboka aruko ubuyobozi bw'Igihugu bushyize imbere gahunda y'ibiganiro, bikaba hagati ya Leta n'abatavuga rumwe nayo baba abitwaje intwaro n’abatazitwaje, dufashe uyu mwanya kugirango tubagezeho ubutumwa bukurikira:

English

Dr.Frank Habineza yisobanuye ku gusabira ibiganiro abarwanya Leta, asubiza abamusabye kwegura

Hashize iminsi impaka ari zose ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo binyuranye bitangwa ku magambo Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, aherutse kuvuga asabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda, imitwe n’amashyaka ayirwanya.

Byarakaje benshi ...... [kubera impamvu zitandukanye].

Dr Habineza usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, byageze aho asabwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga kwitandukanya n’ayo magambo, kugaragaza imitwe asabira ibiganiro cyangwa kwegura.

English

Pages