Dr.Frank Habineza | Page 2 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Dr.Frank Habineza

Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

English

Duhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, tuzakomeza gukora ubuvugizi: Dr Habineza

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka DGPR-Green Party, Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibiciro bikomeje kuzamuka.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 16 Nzeri 2023 nyuma y’inama y'Igihugu y’urubyiruko rwo muri DGPR Green Party rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali.

English

Dr Habineza yasobanuye impamvu ishyaka rya DGPR Green Party ryashyizeho abayobozi b'ibyiciro byihariye by'abagore n'urubyiruko

Umuyobozi w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda -DGPR Green Party, yasobanuye impamvu yatumye hashyirwaho abayobozi bayobora ibyiciro byihariye ari ibyagagore n'urubyiruko.

English

Ishyaka rya DGPR-Green Party ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR-Green Party riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda [DGPR-Green Party] ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka  mu mujyi wa Kigali.

English

Kirehe: Depite Habineza yasobanuye uko pulasitike ari umwanzi ukomeye w’ibidukikije

Depite Dr Frank Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukumira ikoreshwa ry’ibikozwe muri pulasike kuko biteza ingaruka zirimo urupfu ku binyabuzima n’iyangirika rikomeye ry’ibidukikije.

English

Depite Frank Habineza yasabye ko gukumira ibiza bihabwa umwihariko mu ngengo y’imari

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabye ko mu kugena ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023/24 hakwiye kwitabwa ku kongera amafaranga yagenewe gukumira ibiza.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, umunsi imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyaruguru, igateza ibiza byahitanye abagera mu 130, abandi bagasigara badafite aho barambika umusaya.

English

Dr Frank Habineza yahishuye igikwiye kwitonderwa kiri mu bitiza umurindi indwara zica benshi mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukijije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yasabye abahinzi bo mu Rwanda kwirinda gukoresha ifumbire mvaruganda kuko ari imwe mu bikomeje guteza indwara zirimo Cancer, Diabetses n’izindi zihitana abatari bacye.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko rwo muri iri shyaka rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurimo urukora ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze abatari bacye mu Rwanda.

English

Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n’ibigiteza imbere

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka utaha wa 2024,Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryagaragaje imbaraga z’urubyiruko, rirusaba gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu n’ibigiteza imbere.

Source: Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n'ibigiteza imbere - Teradig News

English

Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50%

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu.

English

Imyaka icyenda iruzuye: Icyashyiguye Green Party ikinjira mu ihuriro ry’imitwe ya politiki

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda] ryemeza ko ritavuga rumwe na Leta, rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo.

Tariki ya 14 Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, NFPO bivuze ko imyaka icyenda ishize ryinjiye muri iryo huriro.

English

Pages