Frank Habineza | Page 6 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Frank Habineza

Ibyifuzo bya Green Party ku musoro w’ubutaka, ibibanza n’inzu

Ingingo imaze iminsi ivugwaho mu Rwanda ni ijyanye n’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage yagiyeho mu mwaka wa 2018, yongereye imisoro ku butaka, ubukode bw’inzu n’ibibanza bidakoreshwa.

Kuva ryasohoka kugeza ubu ntabwo ryavuzweho rumwe ndetse mu mpera za 2019 urukiko rw’Ikirenga rwararegewe rusabwa gutesha agaciro zimwe mu ngingo zirigeza, icyakora imwe niyo yonyine yateshejwe agaciro.

English

Depite Frank Habineza yasabye ko umusoro w’ubutaka ugabanywa ategekwa gushaka ahandi iyo misoro izava

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko [ yatanze umushinga w'itegeko rihindura, Itegeko rigena inkomoko y'imari n'umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ari ryo ry'ibanda k'umusoro ukomoka ku]  mutungo utimukanwa by’umwihariko ubutaka [n'mazu] wagabanywa maze  asabwa gushaka ahandi iyo [ingengo y'imari ] izaturuka mu gihe yaramuka igabanyijwe [uwo musoro uvuyeho].

English

Green Party promises to make a plea for small businesses to have access to the Post-COVID-19 Recovery Fund

The opposition Democratic Green Party of Rwanda promises to make a plea for small businesses that have been affected by COVID-19 to have access to the 100 billion Frw Post-COVID-19 Economic Recovery Fund, according to Party President Dr. Frank Habineza.

English

Turashimira Leta ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75% n’uw’abarimu uzamurwa 20%

Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa. 

English

Depite Frank Habineza arashima ko bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahagararira abanyarwanda

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Dr Frank Habineza avuga ko kuba ishyaka abereye umuyobozi ryarinjiye no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda by’umwihariko mu mutwe wa Sena, ngo bigaragaza ko rimaze gukura kandi akaba ashima ko ngo bigenda byumvikana ko n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo bafite ibitekerezo byiza ndetse ngo bashobora guhagararira abanyarwanda.

English

Rwanda: Abanyarwanda ntibakeneye ingufu za kirimbuzi (Nuclear energy)

Ingufu za nikleyeri zishobora gukoreshwa mu bikorwa by'iterambere, gusa ibihugu bigira impungenge z'ingaruka zava ku mpanuka z'ikoreshwa ryazo

Guverinoma y'u Rwanda yaraye yemeje gushyiraho 'urwego rushinzwe ingufu za atomike', uruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi ruvuga ko rutabishyigikiye kandi ruzakomeza kugaragaza impamvu rutabishyigikiye.

Kuva mu 2018 Uburusiya buvugana n'u Rwanda ku gutunganya no gukoresha ingufu za nikleyeri (cyangwa za atomike, za kirimbuzi) mu bikorwa by'iterambere.

English

Imyaka ibiri mu Nteko, ibyo yasezeranyije abaturage, ifatwa rya Rusesabagina – Ikiganiro na Frank Habineza

Ikiganiro n'Ikinyamakuru, IGIHE.COM: Dr Frank Habineza mu 2013 yagiye ku biro bya RGB agiye gufata ibyangombwa by’ishyaka rye. Icyo gihe yashakaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite ariko kubera kubibona atinze, ntiyabasha kwiyamamaza, ataha yimyiza imoso, amatora yakurikiyeho yahise ahindura umuvuno ashaka kuba Perezida wa Repubulika.

English

Depite Habineza yasabye Minisitiri w’Umurimo kwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo usimbura 100 Frw amaze imyaka 40

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yibukije Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ko gahunda yo gushyiraho umushahara fatizo kandi ujyanye n’ibiciro biri ku isoko ku bakozi bose ikwiriye kwihutishwa.

English

Conflit Egypte-Ethiopie : Le Député Rwandais Frank Habineza propose à l’UA de créer un comité technique pour éviter la tension

La recherche d’une solution pour le conflit Egypte-Ethiopie autour du Barrage de la Renaissance arrive à un point d’impasse qu’il revient maintenant à l’Union Africaine (UA) d’amorcer urgemment une médiation après l’échec des pourparlers sous la médiation des USA et de la Banque Mondiale.

English

Dufite izindi ngufu twakoresha, iza Nucléaire ntabwo ari ibintu twagombye kwirukiramo

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda, DGPR], Depite Dr Frank Habineza avuga ko ingufu Nucléaire zigira ingaruka nyinshi ku buryo u Rwanda rudakwiye guhita rutekereza kuzikoresha mu gihe hakiri izindi zirimo iz’amashanyarazi zakwifashishwa.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko igiye kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire.

English

Pages