green party | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

green party

Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza-IGIHE.COM

Mu mezi abarirwa ku ntoki, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] rizasubira imbere y’Abanyarwanda kubasaba amajwi nk’uko byagenze mu 2017 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na 2018 mu y’Abadepite.

Bitandukanye n’uko byagenze mu 2017, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, azaba yemerewe kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riherutse kuvugururwa rigena ko nta muntu wiyamamaza ku mwanya wa Perezida ngo ajye no kwiyamamariza kuba Umudepite.

English

Democratic Green Party of Rwanda’s Pledge to Democracy, Gender Equality, and Progress

On Friday, October 27th,2023, the Democratic Green Party of Rwanda (DGPR-Green Party) held a women Congress in the Northern Province in Musanze District.

During this provincial women congress, the party highlighted its commitment to democracy and the improvement of various aspects of society, particularly focusing on promoting gender equality, family values, and innovations aligned with global standards.

English

Depite Habineza yasabye Guverinoma kongera nkunganire kuri Lisansi na Mazutu

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Yabitangarije muri Kongere y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

English

Dore Ibyaranze Kongere y’urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda - Green Party ( Amafoto)

Mu myaka icumi Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda  rimaze ryemerewe gukorera mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere ryakoze kongere ihuza urubyiruko ruturutse mu turere twose tw'igihugu ku itariki ya 16/9/2023.

Amafoto agaragaza uko ku munsi wa mbere wa   kongere byari byifashe:

English

Kayonza: Abarwanashyaka ba Green Party barayisaba gukaza ubuvugizi

Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) barasaba iryo shyaka gukomeza ubuvugizi ku bibazo babona bicyugarije abaturage.

Ni ibyifuzo batangiye mu karere ka Kayonza, aho bahugurwaga kuri gahunda zitandukanye z’iri shyaka, igikorwa cyahuriranye n’amatora y’abahagarariye iryo shyaka muri Kayonza, mu byiciro by’urubyiruko, abagore ndetse n’abayobozi baryo ku rwego rw’akarere.

Umubitsi mukuru w’iryo Shyaka Madame Masozera Jacky yavuze ko iryo shyaka rikomeje inzira yo guharanira no kwimakaza demokarasi mu Rwanda rishyize imbere umuturage.

English

Abarwanashyaka ba Green Party bizeye kugira Abadepite 5 mu Nteko Ishinga Amategeko 2023

Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bizeye ko mu matora y’umwaka utaha wa 2023 bazagira abadepite babahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda bashingiye ku byo ishyaka ryabo rimaze kugeraho nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamagabe bahawe n’ishyaka ryabo ku nkingi z’irishyaka, amatora, demokarasi no kurengera ibidukikije.

English

Abarwanashyaka ba Green Party barishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu

Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu kuko bimwe mu byari bibangamiye imibereho y’abanyarwanda bagize uruhare mu kugirango bihinduke ibindi bihabwe umurongo nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Huye bahawe mu rwego rwo kubasobanurira amahame y’ishyaka ryabo, demokarasi, imibereho myiza ya muntu, kurengera ibidukikije bakaba banashyizeho inzego z’abagore n’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuko zitabagaho.

English

Impungenge ku kwakira abimukira zishingira ku ki? - Ikiganiro na Dr Frank Habineza

Depite Frank Habineza yashinje ibihugu bikomeye guteza ibibazo bituma habaho abimukira benshi n’impunzi, ku buryo ari byo bigomba kubishakira igisubizo kirambye, aho kwitabaza u Rwanda.

 

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza amasezerano y’imyaka itanu, azatuma rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi, binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata uyu mwaka, nibura abimukira basaga 4.500 binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe.

English

Green Party members tipped on the relationship between eating too much meat and disrupting the biodiversity and harming the Environment

As the World celebrated the World Biodiversity Day in the weekend, the Democratic Green Party of Rwanda has reminded that apart from the continuous quest for democracy, Environmental protection continues to be the most important concern for the party

This was revealed by Hon. Jean Claude Ntezimana, MP and Secretary General of the Greens of Rwanda. Ntezimana made the comment in the weekend during an Interview with Media.

English

Le Parti des Verts plaide pour que la mutuelle de santé soit valable dans l’achat de médicaments dans les pharmacies

Le Parti des Verts/Green Party poursuit son plaidoyer pour qu’il y ait une loi qui autorise la mutuelle de santé à être valable quand un patient achète des médicaments dans les pharmacies, juste comme c’est le cas pour l’assurance RAMA, selon le Secrétaire Général (SG) de Green Party, Jean-Claude Ntezimana.

English

Pages