Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bizeye ko mu matora y’umwaka utaha wa 2023 bazagira abadepite babahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda bashingiye ku byo ishyaka ryabo rimaze kugeraho nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamagabe bahawe n’ishyaka ryabo ku nkingi z’irishyaka, amatora, demokarasi no kurengera ibidukikije.
Abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko bishimira uruhare rw’ishyaka ryabo mu iterambere ry’Igihugu kuko bimwe mu byari bibangamiye imibereho y’abanyarwanda bagize uruhare mu kugirango bihinduke ibindi bihabwe umurongo nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Ibi babigarutseho mu mahugurwa abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Huye bahawe mu rwego rwo kubasobanurira amahame y’ishyaka ryabo, demokarasi, imibereho myiza ya muntu, kurengera ibidukikije bakaba banashyizeho inzego z’abagore n’urubyiruko ku rwego rw’akarere kuko zitabagaho.
Depite Frank Habineza yashinje ibihugu bikomeye guteza ibibazo bituma habaho abimukira benshi n’impunzi, ku buryo ari byo bigomba kubishakira igisubizo kirambye, aho kwitabaza u Rwanda.
Mu kwezi gushize, u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza amasezerano y’imyaka itanu, azatuma rwakira abimukira babarirwa mu bihumbi, binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata uyu mwaka, nibura abimukira basaga 4.500 binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe.
As the World celebrated the World Biodiversity Day in the weekend, the Democratic Green Party of Rwanda has reminded that apart from the continuous quest for democracy, Environmental protection continues to be the most important concern for the party
This was revealed by Hon. Jean Claude Ntezimana, MP and Secretary General of the Greens of Rwanda. Ntezimana made the comment in the weekend during an Interview with Media.
Le Parti des Verts/Green Party poursuit son plaidoyer pour qu’il y ait une loi qui autorise la mutuelle de santé à être valable quand un patient achète des médicaments dans les pharmacies, juste comme c’est le cas pour l’assurance RAMA, selon le Secrétaire Général (SG) de Green Party, Jean-Claude Ntezimana.
Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Karongi barasaba Leta ko yagabanya imisoro, ndetse ikanakuraho imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bituruka hanze y’Igihugu, kugira ngo abanyarwanda babeho bishimye banabashe gutekereza ibiteza imbere Igihugu.
Ni mu nama yahuje abahagarariye iri shyaka baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere, yabaye kuri iki cyumweru, tariki 22 Gicurasi 2022.
Mwakurikira Ikiganiro Umuyobozi mukuru w'Ishyaka Green Party, Hon.Dr.Frank Habineza, yagiranye na TV 10 ku wa 8 Mutarama 2022, kubijyanye n’ikibazo cya Gaz mu Rwanda. Bagikoranye na Bwana Musangabatware Clement wari ikiyoboye, kandi barikumwe na na Bwana Ndagijimana Emmanuel umuyobozi wa Kigali Gas Ltd. Minisitiri w’ibidukikije Dr.Mujawamariya Jeanne D'Arc yatanze ubutumwa bwe akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Mukiganiro Depite Dr.Frank Habineza umuyobozi mukuru w’Ishyaka Green Party yagiranye n’umunyamakuru wa Radio 10 ku itariki ya 4 Mutarama 2022, yasabye ko RURA (Rwanda Regulatory Authority) yashiramo imbaraga kugirango amabwiraza yayo ajyanye no kuvugurura ibikiro bya GAZ yubahiriwe, kuberako hirya no hino mugihigu bitari kwubahirirwa.