Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza-IGIHE.COM | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza-IGIHE.COM

Mu mezi abarirwa ku ntoki, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] rizasubira imbere y’Abanyarwanda kubasaba amajwi nk’uko byagenze mu 2017 mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na 2018 mu y’Abadepite.

Bitandukanye n’uko byagenze mu 2017, Perezida w’Ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza, azaba yemerewe kwiyamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riherutse kuvugururwa rigena ko nta muntu wiyamamaza ku mwanya wa Perezida ngo ajye no kwiyamamariza kuba Umudepite.

Dr Habineza watsinzwe ku majwi 0,48%, yaje kongera kwiyamamaza mu Badepite, ishyaka rye ritsindira imyanya ibiri ndetse nyuma riza kubona intebe muri Sena. Kuri ubu ariko, uyu mugabo w’imyaka 46, yamaze kwemezwa n’Ishyaka DGPR ko azarihagarira mu matora y’Umukuru w’Igihugu gusa.

Afite icyizere gihambaye cy’uko Abanyarwanda bazamutorera kubayobora ariko agashimangira ko aramutse adatowe, yakomeza politiki nk’umuyobozi w’ishyaka kuko naryo rikeneye abakozi barikorera mu buryo buhoraho rigatera imbere.

IGIHE yaganiriye na Dr Habineza agaruka ku byo ishyaka rye rimaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka itandatu ishize, aho ashingira icyizere cyo kuzatsindira kuyobora u Rwanda ndetse n’ahazaza he muri politiki naramuka adatsinze.

IGIHE: Harabura amezi make ngo musubire gusaba Abanyarwanda amajwi; ni iyihe raporo muzabashyira?

Dr Habineza Navuga ko ubu twatangiye kuvugurura ‘Manifesto’ yacu cyangwa imigabo n’imigambi y’ishyaka, tureba ibyamaze gukorwa igihe twiyamamazaga ndetse n’ibitarakorwa ariko cyane cyane dushaka n’ibindi bitekerezo bishyashya tuzashingiraho twiyamamaza.

Ariko muri byinshi igihe twiyamamazaga twabwiraga Abanyarwanda ku bijyanye n’ibibazo by’ubutaka, muribuka tuvuga ko tuzakuraho umusoro w’ubutaka, ariko byanze tukavuga ko tuzawugabanya, murabizi ko icyo kintu cyashoboye kugerwaho.

Kubera ko leta yaje kwemera ko umusoro w’ubutaka ugabanuka ukava ku mafaranga 300Frw ukagera ku mafaranga 80Frw ndetse nanjye ku giti cyanjye nk’Umudepite nari natanze umushinga w’itegeko ryo kuvugurura iryo tegeko rijyanye n’imisoro y’inzego z’ibanze; nari nateguye ko nawukura ku mafaranga 300 Frw nkawushyira kuri 100Frw.

Nubwo umushinga utakunze kugera imbere y’Abadepite bose ariko nari nawugejeje kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite n’abandi bayobozi.

Habayemo imbogamizi z’uko nagombaga no gutanga undi mushinga ugaragaza aho imari izava, nari nkibirimo rero ariko tubiganiraho n’abandi bayobozi batandukanye leta izana undi mushinga noneho, ya mafaranga yasubiye kuri 80Frw. Navuga ko ari intsinzi ikomeye cyane kuko ikibazo cy’ubutaka ko cyari gikomeye cyane.

IGIHE: Uretse iby’imisoro y’ubutaka, ni ibiki mwavuga mwari mwijeje Abanyarwanda bikaba byarakozwe?

Dr Habineza: Twari twagaragaje ikibazo cy’imishahara y’abarimu, abarimu bari bafite imibereho mibi, twari twiyamamaje mu 2017 tugaragaza tuzazamura umushahara wa mwarimu.

Murabizi ko tugeze mu Nteko twabigarutseho cyane, leta y’u Rwanda iremera uriya mushahara iwongezaho, ndetse n’ejo bundi mwarabibonye ko yawongeje bishimishije cyane. Umushahara wariyongereye ku buryo abarimu benshi bishimye.Ababyibuka, yari ingingo ikomeye cyane twiyamamarijeho, tuyigaragaza.

Hari n’ibindi byinshi twagaragazaga ko muri mituweli, umuntu niba yishyuye atagomba gutegereza ukwezi kose, agomba guhita atangira kwivuza kuko barishyuraga batagereza ukwezi kose kugira ngo umuntu azivuze, ariko ubu byarakozwe, ubu abantu barivuza bakimara kwishyura.

Buruse y’abanyeshuri muribuka ko yari iri hasi cyane, twari twasabye ko yongezwa kandi leta yarabyemeye, barayongeza. Ibyo twabigaragaje turi i Butare.

Urebye mu by’ukuri ingingo nyinshi ari mu burezi, ubuhinzi […] hari byinshi twagiye twizeza Abanyarwanda kandi twabibagejejeho.

IGIHE: Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aregereje, imyiteguro igeze he?

Dr Habineza: Imyiteguro igeze kure, murabizi ko twari tuziko amatora y’Abadepite azaba muri uyu mwaka, twari twatangiye kwitegura, mu mwaka ushize dushyiraho inzego z’urubyiruko mu turere twose, dushyiraho n’inzego z’abagore mu turere twose.

Tubonye ko amatora bayasubitse twahise dukomeza ku rwego rw’intara no ku rwego rw’igihugu. Twavuga ko twashyizeho abayobozi b’inzego z’urubyiruko mu ntara zose ndetse no ku rwego rw’igihugu twashyizeho urugaga rw’urubyiruko rugizwe n’abaturutse mu ntara zose.

Noneho no ku bagore naho ubu twakomereje ku rwego rw’intara, tumaze gukora ku Burasirazuba n’Amajyaruguru ariko dufite icyizere ko mu Ukuboza 2023 tuzaba twashyizeho urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu.

Urumva ni ikintu gikomeye cyane, ishyaka iyo rifite inzego nk’izo zikomeye z’abagore, iz’urubyiruko. Turizera ko tuzagera mu matora twemye.

IGIHE: Uherutse gutangaza ko uziyamamaza ku mwanya wa Perezida, icyizere ufite ugishingira kuki?

Dr Habineza: Nibyo koko Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, mu kwezi kwa Gatanu [Gicurasi 2023] ryanyemeje nk’umukandida waryo mu matora ya Perezida wa Repubulika y’umwaka utaha, kandi nanjye narabyemeye.

Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho, kuko urumva ubushize mu 2017, twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu gihugu hose, mu turere twose.

Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.

IGIHE: Wumva uzatsinda Perezida Kagame?

Dr Habineza: Icyizere kirahari!

IGIHE: Uziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, uzibukire kuba Umudepite?

Dr Habineza: Ni ukuvuga itegeko uko ryari risanzwe rimeze, biragoye ko watanga kandidatire ahantu habiri, ndumva twebwe twiyemeje ko nzatanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ntabwo nzayitanga ku mwanya w’Abadepite nk’uko twari twabyanzuye mu ishyaka. Kubera ko ntabwo wayitanga habiri, ntabwo wabwira abantu ngo muntore kuri Perezida no mu Badepite icyarimwe.

IGIHE: Uramutse udatsinze, ni he hazaza ha Dr Frank Habineza muri politiki?

Dr Habineza: Icyo gihe bidakunze [ariko mfite icyizere ko bizakunda] nabyo tuzabyakira, nzakorera ishyaka, buriya n’ishyaka naryo rifite ubushobozi bw’uko naryo umuntu yarikorera, kandi ryatera imbere ribonye abantu barikorera igihe cyose.

IGIHE: Mu matora ya 2017, hari aho mwagiye mwiyamamariza ariko mukagaragaza ko mwakiriwe nabi mukajyanwa ahantu habi. Hari ingamba mwafashe kugira ngo bitazongera?

Dr Habineza: Navuga ko ubushize byari bibi nk’uko mubyibuka mu Karere ka Nyagatare, badutwaye mu irimbi, za Kirehe baduteza abana baradukubita n’ibindi byinshi byarabaye. Ariko ibyo nizeye ko bitazaba kubera ko ubu mu by’ukuri hari ikindi tutavuze gitandukanye na 2017, ubu tugiye kwiyamaza tuvuye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Urumva ko na yo ni iyindi sura nziza tuzaba dufite, twakoreye Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, ku buryo cya gihe abantu bari bafite ubwoba, bavuga ngo aba bantu bavuye he? Ariko ubu baratuzi kandi n’abayobozi benshi tumaze igihe duhurira mu nama zitandukanye no mu nteko tugahura, ndizera ko nta muyobozi wakomeza gukora ibintu bibi.

Ariko n’ikindi abayobozi bakomeje gusobanukirwa cyane amategeko ndetse na demokarasi ku buryo ubu abantu basobanukiwe kurushaho kurusha cya gihe. Ndizera ko umuntu uzakora ibintu nk’ibyo azahanwa, n’ababikoze cya gihe barahanwe ariko ubu azahanwa kurushaho.

IGIHE: Green Party ya 2017, yari ikarishye, igaragaza ibitekerezo mu buryo bukomeye; ubu mu matora agiye kuza niko bizagenda?

Dr Habineza: Rwose ahubwo bizaba birenzeho kuko ubu dufite ubumenyi burenze n’ubwo twari dufite cya gihe.Cya gihe twari tutarajya no mu nzego za leta tudafite amakuru, hari ibintu tutazi neza, ubu twasesenguye byinshi cyane mu myaka itanu tumaze mu Nteko ndetse dufite n’Umusenateri. Ubu navuga ko dufite umuzingo uremereye kurusha uwa mbere.

IGIHE: Green Party itekerereza iki Abanyarwanda?

Dr Habineza: Icyo dushyize imbere ni imibereho myiza y’Abanyarwanda, ntihazagire umuntu wongera kutubeshyera ngo dufite imigambi mibi.

Ntabwo turi abanzi b’igihugu, dukunda u Rwanda, dukunda Abanyarwanda. Frank Habineza nkunda Abanyarwanda bose kandi ndi umukozi w’Abanyarwanda.Mudukunde, natwe turabakunda. Muzankunde nanjye ndabakunda kandi nzakomeza mbakorere neza.

Dr Frank Habineza aherutse kwemezwa nk'uzahagararira ishyaka rya Green Party mu matora y'Umukuru w'IgihuguDemocratic Green Party imaze igihe yubaka inzego z'urubyiruko hirya no hino mu gihuguIshyaka rya DGPR rikomeje kwiyubaka mu nzego, aha hari hatowe abahagarariye Urugaga rw'AbagoreDepite Dr Habineza Frank asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.                           Source: Ibyo Green Party izajyana gusaba amajwi yo kuyobora u Rwanda: Ikiganiro na Dr Habineza - IGIHE.com