#Rwanda: Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore mu Ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

#Rwanda: Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore mu Ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu

Mukeshimana Athanasie- Presidente
Mukeshimana Athanasie- Presidente

Muri kongere yaberaga mu mujyi wa Kigali, y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu #Rwanda (Democracy Green party of Rwanda) yari imaze iminsi ibiri kuva Tariki 16-17/12/2023 yasojwe n’amatora, Mukeshimana Athanasie yatorewe kuyobora abagore bo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu, naho Wibabara Joan atorerwa umwanya wa Visi perezida, Mukeshimana Jacqueline yatorewe kuba umunyamabanga naho Umutoni Jeanne d’Arc yatowe ku mwanya w’umubitsi, hatowe komite y'abantu 11.

Hari ku munsi wa kabiri ,Congress y’abagore ku rwego rw’igihugu yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Ishyaka rya DGPR-Green Party, harimo umuyobozi mukuru w'Ishyaka Hon, Dr. Frank Habineza ari nawe wafunguye iyi nama yaboneyeho umwanya wo kuganiriza abarwanashyaka ku ihame rya Demokarasi, uburenganzira bwa muntu,amatora n’ibindi.

Yagize ,ati:”Muri manifesto y’ishyaka ryacu harimo politike ya non Violance muri iyi politike tukaba twemera ko nta gihugu gikwiye gutera ikindi ariko dutewe twakwirwanaho, niyo mpamvu twe aho duhagaze nuko intambwara zigomba guhagarara twifuza ubwimvikane, biciye munzira y'ibiganiro n'amahoro”.

Mukeshimana Athanasie, watowe yabwiye HANGA News ko yishimiye kuba yagiriwe ikizere, yizeza abagore ubufatanye no kwitinyuka muri politike, ati:”Umwaka Utaha nibwo muzabona ko abagore dushoboye , hari amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, niho ubu duhanze Amaso nkangurira abagore bagenzi bajye kwigaragaza baseruka neza , twifitemo ikizere cyo gutsinda ,dore ko dufite n’umukandida kumwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika tuzaba dushyigikiye”.

Amatora yaciye mu Mucyo.

Source: Mukeshimana Atanase yatorewe kuyobora abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’igihugu – HANGANEWS

Mukeshimana Athanasie- Presidente