Abagore bo muri Green Party batindiwe n’amatora ya 2024 | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Abagore bo muri Green Party batindiwe n’amatora ya 2024

Kongere y’abarwanshyaka ba Democratic Green Party of Rwanda b’abagore biyemeje gushyigikira Dr Frank Habineza mu matora y’umwaka utaha no kubikangurira abandi.

Iyi Kongere y’urugaga rw’abagore bo mu ishyaka rya Green Party ku rwego rw’igihugu yari imaze iminsi ibiri ibera mu Mujyi wa Kigali.

Ni kongere yasize Mukeshimana Athanasie atorewe kuyobora abagore bo muri DGPR ku rwego rw’igihugu.

Wibabara Joana yatorewe umwanya wa Visi Perezida, Mukeshimana Jacqueline aba umunyamabanga naho Umutoni Jeanne D’Arc atorerwa kuba umubitsi.

Aba bagore bavuga ko bazakomezanya na Perezida w’ishyaka, Dr Frank Habineza mu matora y’umwaka utaha kuko ngo babonye impinduka kuva iri shyaka ryajya mu nteko ishinga amategeko.

Mukeshimana Athanasie yagize ati ” Icyo tugiye gufasha Perezida wacu Dr Habineza ni ugukangurira abagore kwitabira amatora no kwinjira mu ishyaka ryacu ari benshi.”

Yavuze ko umugore ari ishingiro ry’umuryango n’igihugu muri rusange ko nka Green Party barajwe ishinga no guha urubuga abagore kugira ngo batange ibitekerezo byubaka u Rwanda.

Umuyobozi w’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yavuze ko abagore batowe bazafasha mu gucengeza amatwara y’ishyaka mu gihugu hose.

Ati ” Ubu natwe tuje twunganira mu mbaraga z’igihugu kugira ngo dufashanye mu kubaka igihugu dufite abagore basobanutse kandi basobanukiwe iby’ishyaka neza. Ni imbaraga zikomeye cyane ishyaka ryungutse.”

Dr Habineza avuga ko abagore n’urubyiruko bo muri Green Party bitezweho gusakaza imigabo n’imigambi y’ishyaka mu giturage hose no gukundisha Abanyarwanda DGPR.

Avuga ko bafite icyizere cyo gutsinda amatora ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite kuko inzitizi zariho mbere zavuyeho.

Ati ” Nta bantu bacu bagifungwa kubera ko batekereje, nkavuga ko byagabanutse cyane kandi nabyo bitanga umwuka mwiza no muri aya matora. Murabizi ko mu matora y’ubushize mu Karere ka Nyagatare badutwaye kwiyamamariza mu irimbi, hari n’abatwise ingagi, ndizera ko ibyo bitazongera.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite 53 byemejwe ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024 mu gihugu, ariko ababa muri Diaspora Nyarwanda bo bazatora ku ya 14 Nyakanga 2024.

Source: Abagore bo muri Green Party batindiwe n’amatora ya 2024 – Umuseke