Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, state bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, state bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko.

Depite Habineza yabitangaje kuri uyu of Gatanu tariki 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka Karongi ahabereye Kongere y'abagore bo mu muri ririya shyaka ku rwego rw'Intara y'Uburengerazuba.

Ni kongere yabaye mu gihe u Rwanda rwugarijwe n'izamuka rikomeye ry'ibicuruzwa bitandukanye.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, yerekana ko mu kwezi gushize to Nzeri ibiciro mu Rwanda byazamutseho 18.4% ugereranyije na Nzeri 2022. 

Iki kigo kivuga ko bimwe mu byatumye ibi biciro byiyongera mu kwezi gushize harimo ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33.1%, iby'ibinyobwa bisembuye n'itabi byiyongereyeho 11.4% ndetse n'ibiciro by'amafunguro n'icumbi byiyongereyeho 10.2%.

Muri rusange ugereranyije Nzeri na Kanama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 4%; Iryo zamuka rikaba ryaratewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.4%, ndetse n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi ndetse n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.3%.

Abasesengura iby’ibiciro ku masoko basanga bishobora gukomeza kwiyongera, kubera ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli.

Ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli urwego ngenzuramikorere rwasohoye mu ntangiriro z'uku kwezi, byerekana ko lisansi yazamuteho frw 183 ugereranyije no mumezi abiri yari yabanje, mu gihe iya mazutu yazamutseho frw 170.

Ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira mu gihe buri mwaka Leta y'u Rwanda hari amafaranga ya nkunganire itanga ku bicuruzwa na serivisi by'ingenzi bishobora kugira ingaruka ku banyarwanda benshi.

Depite Frank Habineza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye kongera umubare w’amafaranga itanga kuri nkunganire; kugira ngo ibiciro by’ibicuruzwa bimanuke.

Yagize ati: "Leta ijya ivuga ngo ishyiraho nkunganire. Bavuze ko bashyizeho nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, turumva iyo nkunganire idahagije, yakagombye kongerwamo peteroli igasubira hasi aho yari iri. Kuko kuba peteroli izamuka bihita bigira ingaruka ku bindi byose, kubera ko buri kintu cyose gikeneye kugira aho kiva."

"Ni ukuvuga ngo hari imodoka zibizana, izikura Nyabihu ibirayi, IZabikura Nyamasheke cyangwa aho ari ho hose; Bihita bizamuka, noneho umucuruzi akavuga ati 'kubigeza hano byampenze, nanjye ngomba kuzamura igiciro'."

Ku bwa Depite Habineza, Leta kuba ivuga ko yashyizeho nkunganire ariko ibiciro bigakomeza kuzamuka "ntabwo bihita bigira ingaruka, ahubwo ibiciro bikomeza kuzamuka."

Yunzemo ati: "Leta ifite ubushobozi bwo kuba yagura indi lisansi nyinshi ikazishishira mu bigega byayo, kugira ngo ibe yashobora guhangana n'ibibazo. Kuko Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, na Leta bizayigora kuyobora Abanyarwanda bashonje".

Source: Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, leta bizayigora kubayobora bashonje: (...) - Bwiza.com