Abashaka gutera u Rwanda ntacyo byabagezaho- Dr. Frank Habineza | Rwanda
Default environment

You are here

Status message

The webform component civicrm_contact is not able to be displayed

Abashaka gutera u Rwanda ntacyo byabagezaho- Dr. Frank Habineza

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije,(Democratic Green Party Rwanda, DGPR), ashimangira ko abashaka gutera u Rwanda nta kintu na kimwe bizabagezaho kuko intambara itubaka ahubwo isenya n’ibyagezeho

Yavuze ko ishyaka abereye Umuyobozi ryifuza ko habaho umubano mwiza hagati  y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, uzagerwaho binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Dr Habineza yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, mu gihe abayobozi b’ibihugu by’abaturanyi bakomeje gukwirakwiza amagambo y’urwango no kugaragaza umugambi wo kugaba cyangwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Ati: ”Twebwe nk’ishyaka twifuza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo [ndetse n’u Burundi] byakemuka biciye mu nzira y’amahoro, ari byo biganiro, aho kugira ngo habeho umwuka wo guteza intambara cyangwa gushaka gushotorana bamwe bavuga ko bashaka gutera u Rwanda, twumva ntacyo byabagezaho”.

Muri icyo kiganiro cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Dr. Habineza yavuze ko barambiwe no kuba abayobozi bahora bajya mu biganiro, bakagira ibyo bumvikana nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo bemeranyije. 

Avuga ko igikwiye ari uko ibiganiro byakomeza kandi, bagashyira mu bikorwa ibyo baba bumvikanye.

Ati:”Icyo twashyira imbere ni ibiganiro kandi ibiganiro byari byaranakozwe, kera habayeho ibiganiro bya Nairobi na Angola, tukifuza ko ibyo biganiro ndetse n’inzira zihari byakomeza. Ariko nanone icyo nasaba ni uko abayobozi bacu mu bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ibyo baba baganiriye bakabyumvikanaho bajya babishyira mu bikorwa. Turambiwe ko baganira bamara kumvikana bagakora ibindi bitandukanye n’ibyo batubwiye”. 

Yongeyeho ko niba abayobozi bashaka gukomeza kugirirwa icyizere  bajya bashyira mu bikorwa ibyo baba bamaze kumvikanaho, ko ari na bwo Akarere k’Ibiyaga Bigari kagira amahoro  arambye.

Yemeza ko Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu byo bashyira imbere ari inkingi ya demokarasi no gushyira ukizana mu ngeri zose.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi  wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri Zone Gatumba, Bujumbura.

Izo nyeshyamba zibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari na ho zagabye igitero ziturutse. Tariki ya 11 Mutarama 2024, u Burundi bwashyize hanze itangazo rivuga ko bwafunze imipaka ibahuza n’u Rwanda.

Ni mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wazambye kuva mu ntangiriro za 2022, aho bashinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ugizwe n’Abanyekongo babujijwe uburenganzira kuri gakondo yabo. 

Leta y’u Rwanda yagiye itangaza inshuro nyinshi ko nta nyungu na nke yavana mu guhungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi, ndetse ikavuga ko izakora igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke mu Karere k’Ibiyaga Bigari binyuze mu biganiro.

Source: » Abashaka gutera u Rwanda ntacyo byabagezaho- Dr. Frank Habineza ImvahoNshya